Perezida Paul Kagame kuva ku wa Mbere tariki ya 17 Mata ari i Conakry mu murwa mukuru wa Guinée, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri icyo gihugu.
Umukuru w’Igihugu yageze muri Guinée-Conakry akubutse muri Guinée-Bissau, aho na bwo yari yageze akubutse muri Bénin.
Perezida Kagame yasuye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika ku butumire bwa mugenzi we Colonel Mamadi Doumbouya ukiyoboye mu buryo bw’inzibacyuho.
Ni nyuma yo gufata ubutegetsi muri 2021 abuhiritseho Alpha Condé wari ubumazeho imyaka 10.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame nyuma yo kugera muri Guinée-Conakry yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we Doumbouya, mbere yo kugirana ibiganiro.
Perezidansi ya Guinée iheruka gutangaza ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi bizibanda ku ngingo zirebana n’umubano wa Conakry na Kigali, mu rwego rwo “kuzamura ibibazo biri mu nyungu z’ibihugu byombi, gushimangira ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.”
Perezida Kagame yagarageje ko n’ubwo Guinée n’u Rwanda buri gihugu gifite ibibazo bicyugarije, nta kabuza bishobora gukemuka mu gihe impande zombi zaba zigize ubufatanye.
Ati: “Buri gihugu ku mugabane wacu gifite imbogamizi. Mu Rwanda dufite imbogamizi zacu, no muri Guinée hari imbogamizi. Dukoreye hamwe nta mbogamizi tudashobora gukemura.”
Ku bwa Perezidansi ya Guinée, uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri kiriya gihugu “ni ngombwa cyane mu gushimangira umubano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Guinée, kandi rurerekana ubushake bw’ibihugu byombi mu gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’umuco.”
Perezida Kagame yagendereye Guinée, nyuma y’uko Colonel Doumbouya mu Ukwakira umwaka ushize yari yamugeneye ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Guinée-Conakry akaba n’intumwa y’Umukuru w’icyo gihugu, Ousmane Gaoual Diallo.
Muri Mata 2022 ni bwo Col Doumbouya yakiriye impapuro zemerera Zaina Nyiramatama guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Guinée. Icyo gihe yahaye ikaze Ambasaderi Nyiramatama, ashima umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Guinée.
Icyo gihe kandi yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo mu iterambere kubera imiyoborere ya Perezida Paul Kagame.







Amafoto: @Urugwiro


