Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan.
Perezida Kagame ari Istanbul muri Turkiya guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yitabiriye inama igomba guhuza igihugu cya Turkiya n’Umugabane wa Afurika.
Iyi nama iri kuba ku nshuro ya gatatu igomba kumara iminsi ibiri.
Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro bo mu bihugu 39 bitabiriye iriya nama, by’umwihariko akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu bari mu murwa mukuru wa Turkiya.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byavuze ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Erdogan byibanze ku bijyanye n’uko umubano w’u Rwanda na Turkiya washimangirwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Turkiya na bo bari mu bitabiriye biriya biganiro.
Uretse Perezida Kagame, Perezida Recep Tayyip Erdogan yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’intambara kimazemo umwaka urenga gihanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF.





