Perezida Paul Kagame yamaze kugera mu gihugu cya Ethiopia aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Dr. Abiy Ahmed.
Uru ni uruzinduko rwa mbere Kagame agiriye mri iki gihugu kuva uwari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yeguye.
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byari byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia,Hope Tumukunde .
Perezida Kagame agize uru ruzinduko nyuma yaho ashimiye Abiy Ahmed kubw’icyizere yagiriwe n’ishyaka rye EPRDF ngo ayobore Ethiopia.
Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriraga mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ya ‘Viva Tech 2018’





