Nyuma y’irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake wari umaze iminsi isaga 50 afungiye mu gihugu cy’u Bwongereza, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ukuri guhora ari ukuri.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yatangaje ko ukuri buri gihe guhora ari ukuri ndetse anashimira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zagize uruhare mu kugaragaza ko ubunyarwanda butayegayezwa.
Ati “Ukuri guhora ari ukuri, gutegereza igihe cyako kukigaraza. Ndashimira ikipe y’Abacamanza batigeze bagoheka, inshuti z’u Rwanda n’ubushake bw’Abanyarwanda butayegayezwa.”
By’umwihariko kandi nyuma y’irekurwa rya Lt Gen Karenzi ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015, Leta y’u Rwanda yongeye kwamagana inyandiko zatanzwe mu mwaka wa 2008 n’ umucamanza wo muri Esipanye zashingiweho hafatwa uyu mujenerali.
Leta y’u Rwanda kandi yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo cy’irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake inamagana inyandiko z’umucamanza wo muri Esipanye wavugaga ko we, kimwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda 39 bari mu cyo Umucamanza yise “umuryango w’ iterabwoba” witwa FPR watangirijwe mu Bugande mu myaka ya za 1980.
Leta yibukije ko uyu mucamanza yavuze ko uyu muryango (FPR) wari ufite intego yo “gukora Jenoside y’Abahutu mu Rwanda; gufata ubutegetsi ku ngufu; guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse no gushyiraho ‘Ubwami bw’ Abahima’ mu Karere”.
Uretse gushinja FPR, Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko izo nyandiko zishinja u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba byarashyigikiye uyu mutwe w’iterabwoba wanahabwaga inkunga na Guverinoma ya Uganda.
Umucamanza wo muri Esipanye yasabye ko Jenerari Karake ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu boherezwa muri Esipanye kuburanishwa ku byaha yavugaga ko byakozwe mu izina ry’uyu mutwe w’ iterabwoba.
Guverinoma y’ u Rwanda yagaragaje ko izi nyandiko z’Umucamanaza wo muri Esipanye atari urubanza rw’umwe mu bayobozi b’igihugu, kandi ko atari inzira nyayo yo gushaka ubutabera.
Yazifashe nk’izigerageza kugoreka amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, ikabibona nk’igitero cyagabwe ku gihugu, Guverinoma n’Abanyarwanda muri rusange.
U Rwanda rufata izi nyandiko zateshejwe agaciro nk’ amwe mu mayeri yo mu mugambi mugari wa politiki wateguwe n’ abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda kandi rufata ifatwa rya Jenerari Karake no kwitaba inkiko zo mu Bwongereza nk’igikorwa cyo gutesha agaciro ubudahangarwa Jenerari Karake yemererwa n’amategeko.
Guverinoma y’ u Rwanda yongeye gushimangira ko nta cyaha na kimwe abayobozi b’igihugu 40 bakurikiranyweho.
Ku wa 20 Kamena 2015 nibwo Lt Gen Karake yatawe muri yombi n’igipolisi cyo mu Bwongereza ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege ari mu butumwa bw’akazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


