Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arizihiza isabukuru y’imyaka 69 amaze avutse.
Perezida Paul Kagame, wavutse ku wa 23 Ukwakira 1957, ni umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika, akaba amaze imyaka isaga 26 ayobora u Rwanda.
Perezida Kagame yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, mu Rwanda, ariko umuryango we uhungira muri Uganda mu 1960, ubwo mu Rwanda hari umutekano muke n'ibikorwa by'itotezwa byibasiraga Abatutsi.
Yakuriyeyo, anahakomereza amashuri, aza kwinjira mu gisirikare cya Uganda, aho yagize uruhare mu rugamba rwafashije Yoweri Museveni gufata ubutegetsi mu 1986.
Mu 1990, Perezida Paul Kagame yinjiye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, ayobora Ingabo za RPA zari mu mutwe wa Rwandan Patriotic Front (RPF). Izo ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka ine y’intambara.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Kagame yagizwe Visi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, anahabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ingabo.
Ku wa 22 Mata 2000, yarahiriye kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, asimbuye Pasteur Bizimungu. Mu 2003, yatsinze amatora ya mbere ya Perezida yabaye nyuma y’inzibacyuho, akomeza kuyobora igihugu.
Mu myaka amaze ayobora u Rwanda, Perezida Kagame yagiye agaragaza ko igihugu kigomba kwibanda ku kubaka ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere ubukungu, ishoramari, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku rwego mpuzamahanga, Perezida yabaye Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuva mu 2018 kugeza mu 2019, ndetse ayobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuva mu 2018 kugeza mu 2021.
Isabukuru y’imyaka 69 ya Perezida Paul Kagame ibaye mu gihe akomeje kuyobora u Rwanda no kurufasha gushyira imbere gahunda z’iterambere, kubaka inzego zarwo no gushimangira umwanya warwo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.



