Perezida Kagame yahanuye ba Ofisiye bashya ba RDF ku businzi n’ubusambanyi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba Ofisiye bashya baheruka kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda kurangwa n’imyifatire myiza kugira ngo bazabashe kugera ku byo biyemeje.

Umukuru w’Igihugu yahaye aba basirikare izi mpanuro ku wa Gatanu, mu muhango wo guha ipeti rya Sous-Lieutenant ba Ofisiye barenga 500 nyuma baheruka gusoza amasomo abategurira kwinjira muri RDF.

Ni mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako ho mu karere ka Bugesera.

Perezida Kagame mu mpanuro yabahaye, yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’imyifatire myiza mu kazi kabo; kuko ntacyo bashobora kugeraho batabifite.

Ati: “Imirimo mugiyemo aho azaba ariho hose haba mu gihugu no hanze y’igihugu, ikinyabupfura [kizabarange]. Wagira ubumenyi, wagira ubushake, wagira ibyo aribyo byose, ntabwo havamo byinshi cyangwa se birambye iyo hatagaragayemo imyifatire myiza.”

Perezida Paul Kagame yaboneyeho kwibutsa aba basirikare ko hanze aha hari ibishuko nk’ubusinzi ndetse n’ubusambanyi bishobora kubagusha mu makosa arimo n’ayatuma birukanwa mu kazi, abasaba kubyitwararikaho.

Yagize ati: “Hari ibishuko byinshi biba biri hanze cyangwa se bijyana n’umwuga, kugira ngo rero ugire akazi keza n’igihugu kibone ibyo kibatezemo mugomba kugira imyifatire n’imico myiza.”

“Hanze aha hari ibishuko byinshi, ibiyobyabwenge, gutsinda ndetse n’indwara nyinshi zijyana no kutifata neza [zandurira mu busambanyi], zihitana ubuzima bw’abantu. Icyo tubifuriza ni uko ibyo mwize, umurimo mukora muwukorana imyifatire myiza hakavamo ibyo twifuza, namwe ari byo mwifuza.”

Umukuru w’Igihugu yasabye ba Ofisiye bashya binjiye muri RDF kuzirikana izi mpanuro, kuko bitumvikana ukuntu baba baranyuze mu bikomeye biga kugira ngo bambikwe impeta hanyuma ngo bananirwe imico myiza ishobora gutuma birukanwa bataramara n’umwaka mu ngabo binjiyemo babikunze.

Ba Ofisiye binjiye muri RDF ni 568, barimo abakobwa 53. Aba ba Ofisiye bari mu byiciro bibiri birimo icy’abanyeshuri 93 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare bayafatanyije n’aya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu.

Ikindi cyiciro kigizwe n’abanyeshuri 475 bize umwaka umwe amasomo yerekeye inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa. Ni icyiciro kigizwe n’abari basanzwe ari abasirikare bato 277 ndetse n’abari abasivile 198 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Uyu muhango kandi wanarahirijwemo ba Ofisiye 24 baheruka gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu birindwi by’inshuti z’u Rwanda.

Aba barimo na Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wa Perezida Paul Kagame, basoje amasomo mu bihugu birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n’u Butaliyani.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *