Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bambikiwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu imidali y’ikirenga na Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ukuboza, ku biro by’Akarere kigenga ka Abidjan (Autonomous District), Perezida Kagame yahawe imfunguzo z’umujyi na Guverineri mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umukuru w’igihugu wasuye igihugu ndetse nk’umuturage w’icyubahiro wa Abidjan.
Nyuma yo guhabwa iki cyubahiro, Perezida Paul Kagame yatangaje ko anejejwe no kuba umuturage w’icyubahiro wa Abidjan, no kwakira imfunguzo z’umujyi mwiza. Yagize ati: “ Iri jabo ryishimiwe cyane nanjye ubwanje, umufasha wanjye, n’abaturage b’u Rwanda, mfite ububasha bwo gukorera .”

Perezida Kagame kandi asanga iki ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Umujyi wa Abidjan wifuza guhuriza hamwe Abanyafurika hirya no hino ku mugabane bakarushaho kwegerana nk’abavandimwe bahuje ahazaza.
Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati: “ Ubwigenge bw’uyu mujyi burenze ikimenyetso. Buragaragaza icyifuzo duhuriyeho cy’ubwisanzure rw’urujya n’uruza ku mugabane wacu .”

Perezida w’u Rwanda yakomeje avuga ko gukuraho imbogamizi zibangamira uru rujya n’uruza bizageza ku mibanire myiza mu bijyanye na business, kurushaho kumvikana no gufatanya ndetse n’ubucuti mu baturage ba Afurika.
Yakomeje asobanura ko ari yo mpamvu muri uyu mwaka hatangijwe isoko rusange rya Afurika (Continental Free Trade Area ), amasezerano ku bwisanzure ku rujya n’uruza rw’abantu, ndetse n’isoko rusange rya Afurika ry’ubwikorezi bwo mu kirere.
Perezida Kagame akaba yasoje yongera gushimira guverineri wa Abidjan agira ati: “ Urakoze kubw’iki gihembo. Ndakwizeza ko nzakomeza kuba umuturage wa Abidjan w’icyubahiro ubyizihiye kandi w’umwizerwa. Ndabashimiy e.”

Nyuma y’ibi, Perezida Paul Kagame yahise agirana inama n’urwego rw’abikorera muri Cote d’Ivoire ku Cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’ibigo byo muri Cote d’Ivoire (CGECI) baganira kuri iri soko rusange ndetse no ku kijyanye n’inganda.


