Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yashyikirijwe umwambaro w’ikipe ya Arsenal yihebeye n’Umufaransa Arsène Wenger wahoze ayitoza.
Arsène Wenger n’abarimo Perezida Gianni Infantino wa FIFA kimwe na Dr Patrice Motsepe wa CAF, bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF.
Perezida Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama yabereye muri Kigali Serena Hotel iyobowe na Dr Motsepe.
Mbere y’uko Perezida Kagame afungura iyi nama, yashyikirijwe umwambaro w’ikipe ya Arsenal uriho izina rye na numero 9 mu busanzwe yambarwa na ba rutahizamu.
Mu kiganiro cyihariye Umukuru w’Igihugu aheruka kugirana na l’Equipe, yashimangiye ko Arsenal iri mu makipe yihebeye.
Ati: “Nkurikirana cyane Premier league y’Abongereza kuko ndi umufana wa Arsenal, n’ubwo ikipe ubu ifite ibibazo. Turi kure y’igihe cya Thierry Henry na Patrick Vierra batwaraga ibikombe.”
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF, yasabye abayobora uru rwego rw’Umupira w’amaguru wa Afurika guhindura imyumvire, bagaharanira ko umupira utera imbere ku buryo iryo terambere ryagira uruhare no mu izamuka ry’izindi nzego.
Ati: “Nta muntu n’umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n’ibibazo dufite mu miterere y’urwego rw’umupira w’amaguru rwacu.”
Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere.
Yunzemo ko bitewe n’icyerekezo, ubumenyi bw’ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w’amaguru. Mu gukunda umupira w’amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk’urwanjye navuze rwa Politiki.”
Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire ari cyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.
Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n’abafatanyabikorwa.
Ati: “Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk’abantu, ahubwo ziri mu nyungu z’abantu bakunda umupira w’amaguru, yewe n’abatawukunda tukawubakundisha.”
Perezida Kagame yashimangiye ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.
Yavuze ko Afurika ihanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z’abo bakorera.










2 Responses
Perezida Kagame yahawe na Arsène Wenger umwambaro wa Arsenal yihebeye (Amafoto)
Umugabo wo mu gihugu duturanye yigeze kurara mu ndaya maze iyo bararanye imutwara miliyoni yose! Ngo umugabo yabuze icyo akora ahambira utwe arasohoka. Ageze hanze abona igiceri cya atanu aragitoragura yishimye ati: “Biriko biraza”! Natwe rero twishimire uriya mupira bahaye Perezida wacu nyuma y’aho Arsenal itwibiye za miliyoni ngo tuli muri “Visit Rwanda”. Yenda byazatwibagiza icyo gihombo.
Perezida Kagame yahawe na Arsène Wenger umwambaro wa Arsenal yihebeye (Amafoto)
Umugabo wo mu gihugu duturanye yigeze kurara mu ndaya maze iyo bararanye imutwara miliyoni yose! Ngo umugabo yabuze icyo akora ahambira utwe arasohoka. Ageze hanze abona igiceri cya atanu aragitoragura yishimye ati: “Biriko biraza”! Natwe rero twishimire uriya mupira bahaye Perezida wacu nyuma y’aho Arsenal itwibiye za miliyoni ngo tuli muri “Visit Rwanda”. Yenda byazatwibagiza icyo gihombo.