Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari bafungiwe gukuramo inda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ejo ku wa Gatanu, yahaye imbabazi abagore 10 bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuramo inda.

Ni ibyemejwe na Minisitiri w’Ubutabera akanaba Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Icyemezo cyo kubabarira aba bagore cyemerejwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwuro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Iyi nama kandi yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bahamwe n’ibyaha bitandukanye nk’uko Minisitiri Busingye yabitangaje.

Ati: “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.”

Ingingo ya 109 yo mu tegeko nshinga rya Repububulika y’u Rwanda iha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gutanga imbabazi.

Iyi ngingo ivuga ko “Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.”

Muri Gicurasi umwaka ushize na bwo Perezida Kagame yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange ku bagire 50 bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha nka kiriya cyo gukuramo inda.



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *