Perezida Kagame yahishuye icyaha abona Leta yakoze, na we yibaraho

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nama nkuru yabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 30 Mata 2022, yahishuye icyaha abona ko Leta yakoze, na we ubwe yibaraho.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda bicwa n’inzara, n’ubwo ibihugu bihana imbibi byahagarika ubuhahirane n’u Rwanda nk’uko byigeze kubaho mu bihe byashize.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’imipaka yafunzwe irimo uwo mu burasirazuba (kuri Tanzania) wafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19, amakamyo arenga 1000 yazanaga ibicuruzwa agahagarikwa, iyo mu majyepfo (ku Burundi) n’iyo mu majyaruguru (kuri Uganda).

Yabajije ati: “Kuki twakwicwa n’inzara? Cyangwa kuki twagomba tureba guhaha hanze? Kuki tudakora ibishoboka ku buryo bwo kwihaza, tukagera aho dushoboye, ibyo byose byaba byabaye bibi tukaba tuzi ngo ibyo dufite si byinshi nk’uko tubyifuza, ariko ni bike bishobora kudutunga, bikatunyuza muri iki kibazo.

Naho nujya kurangara, ukajya mu bindi bidafite agaciro, bujya gucya ugasanga bya bindi navugaga byabaye. Iyo byabaye FPR muvuga igenza ite, ijya he? FPR icyo ivuze ni ugukemura icyo kibazo.”

Yakomeje asobanura ku burangare cyangwa icyaha abona cyarabayeho, na we ubwe yibaraho. Ati: “Ka nkwereke ukuntu FPR ifite ibintu idakoraho, ikindi kibazo kijyanye n’ibyo navuze, ibyo mu kindi gihugu cyo mu majyaruguru, twagiranye ibibazo imipaka irafungwa.

Byatumye tubona, tumenya, tutari tuzi, abenshi ntabwo twari tubizi ariko no kutabimenya ubwabyo ni icyaha. Rwose nanjye icyo ndacyibaraho. Icyaha cyo kuvuga ngo n’ibintu dufite hano noneho cyangwa ibintu dushoboye kugira hano, abantu baracyambuka bakajya kubishakira ahandi.”

Usibye ikibazo cy’Abanyarwanda bambukaga mu buryo butemewe n’amategeko bajya guhaha muri Uganda, Perezida Kagame yanakomoje ku bajyaga gushakayo serivisi zirimo iz’ubuvuzi kandi no mu Rwanda haba izi serivisi.

Yakomeje abaza abayobozi impamvu iki kibazo batagikemura. Ati: “Kuki abayobozi bari hano b’inzego z’ibanze, abayobozi bose kuzamura kugera kuri ba Minisitiri n’abandi, kuki iki batakibona nk’ikibazo? Ubu bananiwe kubaka amashuri, twananiwe kubaka amavuriro se? Ejo bundi nabwiraga Prime Minister muri Cabinet ‘aba baturage bafata inzira bakambuka imipaka, bakazakubitirwayo, bakicirwayo, bashakayo ubusa babona na hano, kuki mutashaka akazi ko kubahemba?’ ” Yatanze urugero rw’ako gukora amaterasi y’indinganire.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bibazo byabayeho byatumye abayobozi bubura amaso, babone ko ibyakenerwaga hanze by’umwihariko mu bihugu nka Uganda no mu Rwanda byahaboneka. Ngo ibi biba byaratekerejwe na mbere y’aho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yahishuye icyaha abona Leta yakoze, na we yibaraho
    Docteur we ntimubuze byose murarutanze!

  2. Perezida Kagame yahishuye icyaha abona Leta yakoze, na we yibaraho
    Docteur we ntimubuze byose murarutanze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *