Perezida Kagame yahishuye icyo u Rwanda rwakoze ubwo rwamenyaga ko M23 ishobora kubura imirwano

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko mbere y’uko umutwe wa M23 wubura imirwano, u Rwanda rukurikije amakuru rwari rufite rwari rwavuganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruyiburira ko hari ikiri gututumba, ko ikwiye kugira icyo ikora ariko ikinangira.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutwe wz M23 kuko hari ibyo bwagiye busezeranya abahoze ari abarwanyi bawo ariko ntibubishyire mu bikorwa kugeza ubwo uyu mutwe wubuye imirwano.

Perezida Paul Kagame avuga ko iki kibazo cya M23 atari gishya kuko no muri 2012 hari habaye ibi bibazo byanatumye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga binyuranye bihaguruka birimo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu by’ibihangange.

Avuga ko aba bose bahagurutse bakoze ikosa rimwe ndetse “Twari twanagaraje icyo gihe, ko icyo kibazo atari icyo gukemuzwa intwaro, ntabwo byasabaga imbaraga za gisirikare, byasabaga inzira za Politiki kurusha izindi zose.”

Yakomeje agira ati “Bimye agaciro ibyo twababwiraga, barwanya M23 birengagije impamvu yavutse n’uburyo yabayeho.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kurwanya uyu mutwe wa M23, abarwanyi bamwe bawo bahungiye mu bihugu bibiri birimo Uganda n’u Rwanda ndetse ko bamwe bakiri muri ibyo bihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza inzira za Politiki zakwifashwa mu gukemura ibi bibazo aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Kuva icyo gihe no kugeza ubu Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bakomeje guhohoterwa ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuba abantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bitabagira Abanyarwanda kandi ko badakwiye kubizira. Ati “Ntabwo ari twe twahisemo ko bisanga muri Congo, yewe n’Abanye-Congo ntibigeze babihitamo. None ni gute wavuga ngo abo bantu ntabwo ari abawe?”

Yakomeje agira ati “Kuvuga ngo ni Abanyarwanda, ni ikosa rikomeye, oya, imyaka yose yashize, bahoze batuye muri Congo, kandi na bo ubwabo bazi ko Congo ari igihugu cyabo.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibi byose byabaye mu bihe by’abakoloni mu gihe cyo gukata imipaka, ati “Niba ushaka kubasubiza mu gihugu cyabo ubirukana mu gihugu cyabo, byaba byiza ubirukananye n’ubutaka basanganywe.”

Yavuze kandi ko nubwo abo Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ibyo byose, ariko u Rwanda rumaranye igihe Abanye-Congo baruhungiyemo barumazemo imyaka irenga 20 kandi ko u Rwanda rwakomeje kuvugana n’iki Gihugu cy’igituranyi ngo aba baturage basubizwe mu Gihugu cyabo ariko ko bitigeze bikorwa.

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko ku kibazo cya M23, abayobozi batandukanye ba Congo baje mu Rwanda inshuro nyinshi bakakiganiraho na ba nyir’ubwite ubwabo.

Yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe ariko ko ku rundi atatunguwe kubera aya mateka yagiye agenda yisubiramo.

Ubu Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 rwo rukabihakana rwivuye inyuma. Ruvuga ko ahubwo Congo ikorana na FDLR, inyeshyamba zirwanya Kigali, ibi Kinshasa nayo ntibyemera kuko ivuga ko izi nyeshyamba zitakibaho, ikibazo cyazo cyarangiye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yahishuye icyo u Rwanda rwakoze ubwo rwamenyaga ko M23 ishobora kubura imirwano
    Bwa mbere ngiye kutemeranywa na HE Perezida Kagame. Ikibazo cya Kongo kizakemurwa n’imbunda yuko M23 nta yindi nzira ishaka. Kongo ntishobora kwongera kwinjiza mu ngabo imitwe yuzuyemo abanyamahanga yuko ariyo nkomoko y’umutekano muke. Abo bita abanyarwanda bashyizwe muri FARDC bagiye bavamo bagashinga imitwe ngo irengera abanyarwanda b’abatutsi kandi bakajyana n’ibikoresho byose n’ingabo babaga bayoboye. Niyo mpamvu byageze aho abanyekongo bazinukwa kwongera guhuza ingabo. Ubwo kandi ntawe utaziko abarwanyi ba M23 n’ababashyigikiye barwanira mbere na mbere kwinjizwa mu ngabo! Mbese nta garuriro. Igisigaye ni intambara. Gusa nibaza ukuntu Urwanda rwinjira muri kiriya kibazo! Nonese ko muri za Kivu bavuga igifaransa, Ubufaransa buzerekane ko aribwo bwakemura icyo kibazo? Hari urujijo!

  2. Perezida Kagame yahishuye icyo u Rwanda rwakoze ubwo rwamenyaga ko M23 ishobora kubura imirwano
    Bwa mbere ngiye kutemeranywa na HE Perezida Kagame. Ikibazo cya Kongo kizakemurwa n’imbunda yuko M23 nta yindi nzira ishaka. Kongo ntishobora kwongera kwinjiza mu ngabo imitwe yuzuyemo abanyamahanga yuko ariyo nkomoko y’umutekano muke. Abo bita abanyarwanda bashyizwe muri FARDC bagiye bavamo bagashinga imitwe ngo irengera abanyarwanda b’abatutsi kandi bakajyana n’ibikoresho byose n’ingabo babaga bayoboye. Niyo mpamvu byageze aho abanyekongo bazinukwa kwongera guhuza ingabo. Ubwo kandi ntawe utaziko abarwanyi ba M23 n’ababashyigikiye barwanira mbere na mbere kwinjizwa mu ngabo! Mbese nta garuriro. Igisigaye ni intambara. Gusa nibaza ukuntu Urwanda rwinjira muri kiriya kibazo! Nonese ko muri za Kivu bavuga igifaransa, Ubufaransa buzerekane ko aribwo bwakemura icyo kibazo? Hari urujijo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *