Perezida Kagame yahishuye uko Gen Muhoozi yashakishije nimero ye, akamubaza niba yakwemera ko amusura

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yavuze imyato Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kubera uruhare yagize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Ejo ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse.

Perezida Paul Kagame yari umushyitsi mukuru mu b’imena bitabiriye ibirori by’isabukuru ye, anitabira by’umwihariko umusangiro wabereye muri Perezidansi ya Uganda mu gace ka Entebbe.

Perezida Kagame yagendereye Uganda nyuma y’imyaka ine atagera muri iki gihugu ahanini kubera umwuka mubi wari umaze igihe uri hagati yacyo n’u Rwanda.

Gen Muhoozi watumiye Perezida Kagame mu birori by’isabukuru ye ni we wagize uruhare rukomeye mu kongera kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, ibyo yashimiriwe na Perezida Kagame.

Ati: “Ba jenerali b’ibihangange si abatsinda intambara, ba Jenerali bakomeye ni abatsindira amahoro. Ndagira ngo ngushimire kuba warahuje u Rwanda na Uganda.”

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye biriya birori, yagarutse ku buryo mu minsi yashize Gen Muhoozi yamuhamagaye kuri terefoni kugira ngo bakemure ibibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yavuze ko Gen Muhoozi amuhamagara hariho ibibazo, gusa amwumvisha ko bitazabaho iteka.

Ati: “Umubano uduhuza urakomeye kandi ufite amateka maremare. Nari nzi ko [ibibazo] bitari kubaho iteka.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Mwumvise uko Muhoozi yaje mu Rwanda guhura nanjye incuro nyinshi. Twagiranye ibiganiro byiza cyane. Ni we wabitangije. We yaciye mu nshuti azisaba nimero yanjye ya terefoni, nanjye mpita muha umurongo wanjye bwite, ambaza mu butumwa bugufi niba nakwemera kuvugana na we.”

Amakuru avuga ko Perezida Kagame na Gen Muhoozi bavuganye kuri terefoni ku wa 16 Mutarama, mbere y’iminsi mike ngo Gen Muhoozi agirire uruzinduko rwa mbere mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko “na mbere y’uko menya icyo yashakaga kumbwira, narabyemeye.”

Yavuze ko bavugana kuri terefoni Gen Muhoozi yamubajije ati: “Ese nagusura?”, undi aramusubiza ati: “Yego rwose”!

Perezida Kagame yavuze ko ari bwo Gen Muhoozi yahise agirira uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

Yavuze ko ibi byose byabaye mu gihe gito cyane, hafi mu byumweru bibiri, ashimangira ko Muhoozi ari ‘intumwa yihariye’.

Yakomeje agira ati: “Nakira Muhoozi, nari maze igihe nakira intumwa za Perezida na Guverinoma tukaganira kuri za mbogamizi. Bigitangira nari nzi ko ubutumwa [bwa Muhoozi] buza kuba butandukanye n’ubw’abari basanzwe. Intumwa si zimwe.”

Mbere y’uko Gen Muhoozi aza mu Rwanda Perezida Paul Kagame yaherukaga kwakira Amb. Adonia Ayebale wari wamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Perezida Kagame yavuze ko yemera guhura na Gen Muhoozi yumvaga ko se Museveni nanone ari we wari inyuma y’ubutumwa bwe.

Ati: “Sinari nzi ko Muhoozi ari we wabikoraga ku giti cye.”

Tariki ya 22 Mutarama ni bwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rwa mbere i Kigali, we na Perezida Kagame bagirana ibiganiro ku bibazo u Rwanda rwari rumaze igihe rugaragaza nka nyirabayazana w’izamba ry’umubano warwo na Uganda.

Ibi birimo kuba u Rwanda rwari rumaze igihe rugaragaza ko hari abaturage barwo bari bamaze igihe bahohoterwa muri Uganda, no kuba iki gihugu cyari kimaze igihe gifasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano ahanini bigizwemo uruhare na CMI [Urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda].

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba i Kigali rwasize umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe nyuma y’imyaka itatu wari umaze ufunzwe.

Amakuru avuga ko Muhoozi akigera muri Uganda akubutse mu Rwanda yanumvishije se Museveni ko ari ngombwa kwirukana Maj Gen Abel Kandiho wayoboraga CMI ndetse akanashyirwa mu majwi yo kuba ku ruhembe rw’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda, asimburwa na Maj Gen James Birungi.

Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe cyane no kwakira Gen Muhoozi i Kigali.

Ati: “Ibiganiro byari iby’amahoro no gukemura ibibazo by’u Rwanda na Uganda. Njya nsagiza ubwo bunararibonye n’ababaye ku rugamba. Ba Jenerali bakomeye ni abarwana bagatsinda intambara. Ba Jenerali bakomeye kurushaho ni abatsinda amahoro.”

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro by’amahoro byatangijwe na Gen Muhoozi byazanye umwuka wo “gukomeza urugendo rwo guteza imbere ibihugu byombi no kugira ngo bibane mu mahoro. Uko ni ko bikwiriye kumera. Ubu turi kujya mbere, iryo ni ryo sengesho ryanjye.”

Yavuze ko umusaruro w’ibyo Gen Muhoozi yakoze wakabaye wivugira ubwawo.

Yunzemo ati: “Ndagira ngo nshimire Gen Muhoozi ku bw’Isabukuru ye y’imyaka 48. Imyaka 48 isobanuye ko amaze hano igihe. Ariko nanone irasobanura ko akiri muto cyane. Icy’ingenzi ni uko yakoresheje igihe cye n’uko azakoresha igihe asigaje. Imyaka 48 yakoreshejwe neza cyane. Nta gushidikanya ko indi myaka myinshi isigaye izakoreshwa neza kurushaho.”

Perezida Kagame yashimiye Gen Muhoozi ku bwo kumutumira mu birori by’isabukuru ye yanatumye yongera kugera muri Uganda nyuma y’imyaka iri hagati y’ine n’itanu atagerayo.

Gen Muhoozi mu ijambo rye yamushimiye kuba yaremeye ubutumire bwe, amwizeza gukomeza gufatanya na we gukemura Ibibazo bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yahishuye uko Gen Muhoozi yashakishije nimero ye, akamubaza niba yakwemera ko amusura
    Ku myaka 48, Muhoozi ni umusore ugifite ibikorwa yagezaho igihugu cye. Hari byinshi umuntu yashima mu mikorere ye, ariko kandi binavugwe ko hari byinshi bikwiye kwamaganwa. Igihugu gikwiye kuyoborwa n’inzego zihamye, Nta gihugu kiyoborwa n’amarangamutima cyanga amasano mu milyango! N’ubwo umusaruro w’ibyo Muhoozi yakoze waba ari mwiza, ntawabura kugaya ukuntu byashyize hasi inzego z’ubutegetsi za Uganda bitaretse n’iz’Urwanda zirebwa n’imibanire y’ibihugu!

  2. Perezida Kagame yahishuye uko Gen Muhoozi yashakishije nimero ye, akamubaza niba yakwemera ko amusura
    Ku myaka 48, Muhoozi ni umusore ugifite ibikorwa yagezaho igihugu cye. Hari byinshi umuntu yashima mu mikorere ye, ariko kandi binavugwe ko hari byinshi bikwiye kwamaganwa. Igihugu gikwiye kuyoborwa n’inzego zihamye, Nta gihugu kiyoborwa n’amarangamutima cyanga amasano mu milyango! N’ubwo umusaruro w’ibyo Muhoozi yakoze waba ari mwiza, ntawabura kugaya ukuntu byashyize hasi inzego z’ubutegetsi za Uganda bitaretse n’iz’Urwanda zirebwa n’imibanire y’ibihugu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *