Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata yakiriwe na mugenzi we Patrice Talon wa Bénin, bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Bénin (Palais de la Marina).
Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byagombaga kumara igihe cy’iminota 30, gusa kiza kurenga kuko bamaze isaha n’igice bakiganira.
Perezida Talon yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bye na Perezida Paul Kagame byatinze bitewe n’uko hari ingingo nyinshi zifitiye inyungu u Rwanda na Bénin bagombaga kuganiraho.
Perezida Kagame ari muri Bénin mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, ku butumire bwa mugenzi we Talon.
Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byakurikiwe n’umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo umutekano, mu bya gisirikare, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi ndetse n’umutekano.
Perezida Talon yashimiye mugenzi we w’u Rwanda ndetse n’itsinda ry’intumwa zamuherekeje ku bwo gusura Bénin, avuga ko ari “amahirwe, ishema n’icyubahiro” ku kuba abanya-Bénin bamwakiriye.
Yamusabye kandi gushyikiriza Abanyarwanda intashyo y’incuti zabo z’abanya-Bénin ubwo azaba ageze mu Rwanda.








