Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yakiriye muri Village Urugwiro Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique watangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Touadéra n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bageze mu Rwanda, aho batangiriye uruzinduko rw’iminsi ine.
Bakigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo kwerekeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu aho bakiriwe na Perezida Kagame.
Perezida Touadéra na Kagame bagiranye ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro, mbere y’uko u Rwanda na Centrafrique bashyira umukono ku masezerano ane anyuranye.
Perezida Kagame mu ijambo riha ikaze mugenzi we yavuze ko yishimiye kumuha ikaze we n’itsinda ry’intumwa yaje ayoboye, ashimangira ko u Rwanda rwishimira gufatanya n’abaturage ba Centrafrique kugera ku mahoro, ubwiyunge n’ubukire.
Ku bijyanye n’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, Perezida Kagame yavuze ko azagira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abanyarwanda n’abanya-Centrafrique.
Perezida Touadéra yavuze ko ashimira abikuye ku mutima Perezida Kagame ku bw’ubutumire yamuhaye bwo kugirira ruriya ruzinduko rw’ubucuti mu Rwanda.
Yavuze ko ari ubutumire yakiranye urugwiro rwinshi, avuga ko yishimira ubwuzu we n’intumwa ayoboye bakiranwe bakigera mu Rwanda, ashimangira ko bigaragaza buryo ki Abanyarwanda bakiramo neza abashyitsi.
Perezida Touadéra yagaragaje ko uruzinduko rwe mu Rwanda rushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.









