Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye umuraperi Jermaine Cole wamamaye mu muziki nka J. Cole.
Ibiro by’Umukuru byemeje ko Perezida Kagame na J. Cole, gusa ntibyasobanura ibyo bombi baganiriyeho.
Umuraperi J. Cole amaze igihe ari hano mu Rwanda, aho yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League yari amaze igihe akiniramo ikipe ya Patriots Basketball Club.
J. Cole yakiniye Patriots imikino itatu irimo n’ufungura ririya rushanwa yatsinzemo Rivers Hoopers yo muri Nigeria, ayigeza muri 1/4 cy’irangiza. Muri uyu mukino J. Cole yatsinzemo amanota atatu mu minota 17 yawukinnyemo.
Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi ukomeye w’umukino wa Basketball yarebye J. Cole akinira Patriots, ubwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsindwaga na U.S Monastir yo muri Tunisia amanota 91 kuri 75.
Ni umukino Perezida Kagame yarebye yicaranye muri Kigali Arena na Madamu we Jeannette Kagame.
Magingo aya imikino ya BAL 2021 igeze muri 1/4 izakinwa hagati y’itariki 25 na 26 Gicurasi.
Imikino ya ½ izakinwa tariki ya 28 Gicurasi mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.



2 Responses
Perezida Kagame yakiriye icyamamare J. Cole mu biro bye
Twishimiye igikorwa J Cole yakoze cyoguha impano (yimyambaro ni nkweto) ikipe yose na staf yose muri rusange. MURAKOZE!!
Perezida Kagame yakiriye icyamamare J. Cole mu biro bye
Twishimiye igikorwa J Cole yakoze cyoguha impano (yimyambaro ni nkweto) ikipe yose na staf yose muri rusange. MURAKOZE!!