Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza, Henry Charles Albert David uzwi nka Harry, uri mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje iyi nkuru kuri uyu wa 22 Kanama 2022, bisobanura ko yaje muri gahunda y’ikigo nyafurika gicunga amapariki 20 yo muri Afurika arimo Akagera na Nyungwe.

Byagize biti: “Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry, The Duke of Sussex, wasuye u Rwanda mu rwego rw’akazi nka Perezida wa African Parks.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakomeje biti: “Guverinoma y’u Rwanda ifitanye amasezerano na African Parks yo gucunga pariki y’igihugu y’Akagera na Nyungwe.”

Igikomangoma Harry ageze mu Rwanda avuye muri Mozambique, na none muri gahunda ya African Parks.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry
    nibyiza gusurwa numwami ariko rutuku aracyekana ko abanyafurika tukirinsina ngufi yifotoje na presint amaboko ayashyize mumugongo nkaho atazi icyo agiye gukora

  2. Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry
    nibyiza gusurwa numwami ariko rutuku aracyekana ko abanyafurika tukirinsina ngufi yifotoje na presint amaboko ayashyize mumugongo nkaho atazi icyo agiye gukora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *