Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, i Kigali, Perezida Kagame yabonanye na Jack Ma, washinze Alibaba Group, na Jerry Yang, washinze Yahoo, baganira ku bufatanye mu kwihangira imirimo no guhanga udushya.

Jack Ma na Jerry Yang bari i Kigali aho bitabiriye igikorwa cya Africa’s Business Heroes (ABH), gahunda ya Alibaba y’ibikorwa byunganira ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika no guhanga imirimo.


Inshuro ya 7 ya Grand Finale, yabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize, yahuje ba rwiyemezamirimo batanga icyizere muri Afurika, aho 10 ba mbere muri bo imishinga yabo yagabanye miliyoni 1.5 USD yo kuyitera inkunga.

Uyu mwaka 10 ba mbere bageze finale bahagarariye ibihugu birindwi bya Afurika kandi bakorera mu nzego zifite ingaruka zikomeye ku mibereho zirimo ikorabuhanga mu buhinzi (agritech), ikoranabuhanga mu buvuzi (biotech), mu by’imari (fintech), ibikoresho bya digitale, inganda zirambye, ubuvuzi, ibikoresho, n’ibijyanye n’ibiribwa.
Dore 10 bageze kuri finale:
- Wyclife Onyango (Kenya) – BuuPass: Mobility and digital ticketing for public transport
- Siny Samba (Senegal) – Le Lionceau: Locally produced fortified baby food and nutrition
- Mukasahaha Diane (Rwanda) – DIKAM Ltd: Ethical and sustainable garment manufacturing
- Baraka Chijenga (Tanzania) – Kilimo Fresh Foods Africa: Agritech and fresh produce supply chains
- Janet Kuteli (Kenya) – Fortune Credit: Fintech solutions for SME financial inclusion
- Diana Orembe (Tanzania) – NovFeed: Biotechnology and alternative protein solutions
- Abraham Mbuthia (Kenya) – Uzapoint Technologies: Digital tools for micro and small enterprises
- Gohar Said (Egypt) – Suplyd: FoodTech and modern procurement for restaurants
- Adriaan Kruger (South Africa) – nuvoteQ: HealthTech and digital clinical diagnostics
- Jean Lobe Lobe (Cameroon) – Waspito: Telemedicine and access to primary healthcare


