Ku wa 16 Kanama 2018, nibwo Perezida Kagame nk’umushyitsi w’imena, yageze mu gihugu cya Namibia aho yitabiriye inama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC).
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya ‘Hosea Kutako International Airport’ yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma aza no kugirana ikiganiro na Perezida, Hage Geingob.
Ikinyamakuru Nbc.na, gitangaza ko iyi yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu nka Edgar Lungu wa Zambia, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi (Botswana), Emmerson Dambudzo Mnangagwa (Zimbabwe),Tom Thabane (Min. w’Intebe wa Lesotho),..
Biteganyijwe ko iyi nama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC) izasozwa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ahaye ubuyobozi bwa SADC uwa Namibia, Hage Geingob.
Ni inama igomba kumara iminsi ibiri, ku wa 17 na 18 Kanama 2018, ifite insanganyamatsiko ‘Guteza imbere ibikorwaremezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye”.











