Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Kalisa Rashid uheruka kogosha umusatsi wa direde (dreadlocks) yari afite, ashimangira ko kuvanaho imisatsi nk’iriya ari imwe mu nzira ziganisha kuri disipulini.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikubutse muri Caméroun, aho yari yitabiriye irushanwa rya CHAN.

Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro ryakeye, Maroc yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Mali ibitego 2-0.

Ikiganiro cya Perezida Kagame n’Amavubi kuri Hoteli La Palisse i Nyamata, cyari mu rwego rwo kuyishimira uko yitwaye muri iriya mikino yasezerewemo muri 1/4 cy’irangiza.

Perezida Kagame yashimangiye ko ukurikije uko Amavubi yateguwe mbere yo kwitabira ririya rushanwa n’uburyo yasezerewemo (imisifurire), nta wutayashima uko yitwaye.

Ati: “Abantu bose bari gushima uko mwitwaye.”

Ku wa Gatandatu mbere y’uko abagize Ikipe y’igihugu babonana n’umukuru w’igihugu, hamenyekanye amakuru y’uko bamwe mu bakinnyi bari bafite imisatsi myinshi babanje kuyiyogishesha kugira ngo bahure na we basa neza.

Uwagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ni Kalisa Rashid ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali no mu kipe y’igihugu.

Amashusho yagiye hanze yagaragazaga myugariro w’ibumoso, Rutanga Eric wari umaze kogoshwa avuga kuri Kalisa agira ati: “Umusore wari ufite ‘dreads’ hano, bikaba byagenze gutya.”

Rutanga watebyaga, yakomeje agira ati: “Ariko ndabona wabaye aka-jeune [umusore muto] wana. Ubu ndabona ibintu bimeze neza.”

Perezida Kagame aganira n’abakinnyi yabwiye Kalisa ko umusatsi we uzagaruka igihe azashakira, gusa ashimangira ko kuwogosha biri mu nzira ya disipulini yariho aganiriza abagize ikipe y’igihugu.

Ati: “Ejo ngira ngo nasomye kuri social media, hari umuntu wanditse avuga ku ikipe; avuga ko ngo hari umuntu bogoshe aha ngaha. Arahari? Hari umuntu bavanyeho wari ufite, bazita diredi (dreadlocks)? Hari uwo bogoshe muri mwe?”

Kalisa Rashid yahise avuga ko ari we, Perezida Kagame avuga ko atari abizi mbere y’uko abisoma ku mbuga nkoranyambaga.

Umukuru w’igihugu aseka cyane yakomeje agira ati: “Hari umuntu wabyanditse kuri media sinzi uwo ari we, yakubabariye rwose mbese wapfuye bakuvaniyeho umusatsi!”

Nyuma yo kubaza nyirubwite niba na we byamubabaje cyangwa hari icyo yatakaje, umukuru w’igihugu yumubwiye ko “Zizagaruka aho uzabishakira handi, byaba bifite impamvu ubishaka byaba bitayifite ni uburenganzira bwawe. Ariko ku rundi ruhande njye nabishimye n’ubwo ntabonye uko nsubiza uwo muntu, kuko ni we bifite ahantu byafashe kurusha wowe.”

“Wenda uwabikoze we afite impamvu urumva, ariko biriya icyo bivuga birajya muri ya nzira ya disipulini, imyifatire.”

Perezida Kagame kandi yihanangirije Amavubi ku bijyanye no gukoresha amarozi, asobanura ko kuyakoresha ari umuco w’ubujiji bugayitse n’ubuginga.

Ati: “Ikindi nkeka cyacitse ntekereza ko ari ubujiji bugayitse, ntabwo nshaka kubyita ubunyacyaro, kuba umunyacyaro ntabwo ari icyaha. Abantu bajyaga bafata kimwe cya kabiri cy’amikoro yagombaga kugenda ku mipira, cyagendaga mu bintu byo kuraguza, ibintu byo kuroga, abantu bakajya mu izamu, bagapfurikamo ibintu, biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukazimira, ntimuzabikore, ntimukabijyemo.

“Nimujye mukina mwigirire icyizere, umenye ngo umukinnyi yarateguwe, ikipe yarateguwe, yajya mu kibuga igakina igatsinda, igatsindwa, ibyo birasanzwe. Ariko mujye mwibaza, ari ababikora, ari ababikoraga, batsindaga umukino wose? Ubikoze, utabikoze, byose birasa. Uratsinda cyangwa uratsindwa, iyaba rero byari bifite guha abantu amahirwe yo gutsinda buri gihe, ukabyerekana, nagutega amatwi nkakumva, nti ngaho mbwira ubigenza ute?”

Yakomeje agira ati “Ariko igihe ubikora ugahora uba uwa nyuma, kuko ikipe zacu zajyaga zibikora kuva kera, ugasanga zigiye muri za CECAFA bakavamo ari aba nyuma, ariko bakoze ibyo ngibyo. None se wabikoraga ngo ube uwa nyuma cyangwa wabikoraga ngo ube uwa mbere? Ukareba mu myaka itanu, ubaye uwa mbere ka ngahe? Icyo ni ikikwereka ngo ibi ni amanjwe, nta kintu bivuze, ni ukwandavura. Muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi
    imyandikire y,ikinyarwanda cyanyu iteye ishozi pe!mbega amakosa menshi,ntimukwiye kuba abanyamakuru.
    nimwikosore mu myandikire niho inkuru zanyu zizajya zikundwa.

  2. Perezida Kagame yakomoje kuri direde za Kalisa Rashid, yihanangiriza Amavubi ku marozi
    imyandikire y,ikinyarwanda cyanyu iteye ishozi pe!mbega amakosa menshi,ntimukwiye kuba abanyamakuru.
    nimwikosore mu myandikire niho inkuru zanyu zizajya zikundwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *