Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa Kane yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Iyi myitozo izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023 yabereye mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Imyitozo nk’iyi yaherukaga kuba mu Ukuboza 2018.
Yitabirwa n’ibyiciro byose by’Ingabo haba izirwanira ku butaka, mu kirere ndetse n’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Force).
Iyi myitozo yo kurasa irangwa no kwereka abasirikare uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare, ndetse no kubereka uko bafatanya mu rugamba bifashishije intwaro zitandukanye zaba into n’inini mu guhangana n’umwanzi.
Intego yayo ni ugukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba ndetse n’uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko nyuma y’iriya myitozo ikomatanyije, Perezida Kagame yaboneyeho kuganiriza ingabo zaba izikiri ku rugerero n’izavuye ku rugerero.
Usibye Perezida Kagame witabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Kane, abandi bayitabiriye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga n’abandi basirikare bakuru muri RDF.









