Perezida Kagame yasabye amahanga kwita ku mpunzi bazigaragariza urukundo n'impuhwe

Sangiza iyi nkuru

Mu Nama Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahamagariye ibihugu bikize kw’isi kuzirikana ikibazo cy’impunzi igihe cyose aho kugiha agaciro ari uko cyibasiye ibihugu bikize.

Ikibazo cy’impunzi kiri ku isonga ry’ibiganirwaho muri iyo nama, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba yahamagariye amahanga kwita ku mpunzi bazigaragariza urukundo n’impuhwe.

29863535515_9e7d68b3ef_z-1

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, asaba ko izo ntego zakwihutirwa gushyirwa mu bikorwa.

Yibukije ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo ikigo kizafasha umugabane wa Afurika kugera kuri izo ntego bita Sustainable Development Goals.

Perezida Kagame yanavuze ku nama iteganyijwe I Kigali mu kwezi gutaha ya 28 isanzwe y’ibihugu byemeje amasezerano ya Montreal ajyanye no guca imyuka cyangwa za gaze zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Yasabye ibihugu bizayitabira kwemeza ivugurura ry’ayo masezerano kugirango bazashobore kugera ku ntego yo kugabanya ubushuhe bw’umubumbe w’isi.

29236314824_ae5b173bf2_z

Mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi ry’Amerika Minisitiri Vincent Biruta, ushinzwe ibidukikije, yavuze ko yizeye ko amahanga azemeza iryo vugurura.

Ibindi byaganiriweho I New York mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye harimo ikibazo cy’imihindagurike y’ibihe, ibibazo bijyanye n’ubukungu n’umutekano.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *