Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umutungo umuturage wo mu karere ka Ruhango witwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afitanye na Mutangana Eugène ukorera mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ifungwa.
Umukuru w’Igihugu nyuma yo kumva ibisobanuro bya Gen. Kazura na Minisitiri Ugirashebuja, yavuze ko ibintu bisobanutse, asaba ko dosiye ifungwa. Ati: “Njye nagize wenda ngo bamwimye property ye ayifitiye uburenganzira cyangwa bamwimye amafaranga binyuze muri ubwo buryo, naho we ni ugushaka kubikora uko abishaka? Okay, iyo file ibe closed [dosiye ifungwe] irangire.”
Perezida Kagame yabajije Minisitiri Ugirashebuja niba kugeza ubu Riberakurora ataremera kwakira amafaranga, asubiza ko koko yakomeje kwinangira.
Tariki ya 25 Kanama ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga akarere ka Ruhango, ni bwo Riberakurora yamumenyesheje ko Mutangana yamwambuye umutungo w’iwabo ugizwe n’ikibanza n’inzu, uherereye mu murenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro.
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, wari wasezeranyije Perezida Kagame gukurikirana iki kibazo, yasobanuye ko yamenye ko umutungo Riberakurora avuga, wari waraguzwe na Mutangana nk’umwe mu mitungo itaragiraga nyirayo (abandoned property), na we waje kuwugurisha undi muntu.
Gen. Kazura yavuze ko itegeko rivuga ko iyo nyir’umutungo wagurishinjwe nk’utagira nyirawo abonetse, ahabwa amafaranga n’akarere, kandi ngo akarere ka Kicukiro kayahaye Riberakurora, arayanga, ahubwo asaba gusubizwa umutungo avuga ko wasizwe na nyina, kandi amategeko atari ko abiteganya.
Umugaba Mukuru yagize ati: “Uriya musore rero baramubwira bati ‘mu mategeko iyo bigenze bityo, wowe baguha amafaranga iyo basanze ko icyo kibanza n’iyo nzu byari ibyawe. Uwo musore rero yanga kwakira amafaranga.”
Minisitiri w’ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel na we yahamirije Perezida Kagame ko itegeko rivuga ko iyo umutungo nk’uyu ugurishijwe, nyirawo akaboneka nyuma, atawusubizwa, ahubwo ahabwa amafaranga. Ati: “Itegeko riri clear [rirasobanutse] yuko ubona amafaranga. We yashakaga ko bamusubiza property kandi bitemewe n’amategeko.”
Iki kibazo cya Riberakurora na Mutangana ngo “abayobozi bavuga ko ari umuvandimwe” wa Perezida Kagame, cyaganiriweho mu nama Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abavuga rikumvikana, cyabereye mu karere ka Huye, ku mugoroba w’uwo munsi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa 26 Kanama, asobanura imiterere y’iki kibazo, yijeje nyir’umutungo ko amafaranga abitse, mu gihe yayasaba, yahayabwa. Byashimangiwe na Minisitiri w’ubutabera.
Ibisobanuro bya Makolo kuri iki kibazo https://bwiza.com/?Guverinoma-yasobanuye-ikibazo-cy-umuturage-na-Mutangana-wiswe-umuvandimwe-wa

8 Responses
Perezida Kagame yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umuturage na Mutangana ifungwa
Okay Ndumva bisobanutse nange.
Perezida Kagame yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umuturage na Mutangana ifungwa
Okay Ndumva bisobanutse nange.
Perezida Kagame yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umuturage na Mutangana ifungwa
Uwahoze ari Perezida wa Zaire (Congo) yagize ati: Guhitamo hagati y’umuvandimwe n’inshuti biroroshye! Mu gihe urengana yavuzeko uwamurenganyije ari umuvandimwe w’uwo aregera, urubanza rwari rwaciwe! Ahubwo yambaze Imana batazamuviraho indimwe nyuma y’urwo rubanza.

Ibyo uvuze nibyo koko! Uyu mugabo niba akunda amagara ye nagabanye akarindi.

Ndumva bisobanutse kbx, uyu muturage nafate amafranga ubundi nawe age kugura ahandi too much respect for cds and cic????????????????????????