ikiga.jpg

Perezida Kagame yasabye u Bwongereza kohereza abimukira n’Abanyarwanda ‘basize bakoze ibyaha’

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye guverinoma y’u Bwongereza kuzohereza abimukira ariko butibagiwe n’Abanyarwanda batanu bumaze imyaka irenga 15 bucumbikiye, basize bakoze ibyaha.

Umukuru w’igihugu yatangiye ubusabe mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bakorera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Mata 2022, asobanura amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana yo kohereza abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ubwato buto.

Muri iki kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center, yavuze ko hari Abanyarwanda bemerewe kuba ku mugabane w’u Burayi barabanje kubeshya ko bahunga ubutegetsi bubi bw’u Rwanda, kandi barasize bakoze ibyaha.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari muri Rwanda Day mu Buholandi mu 2014, yigeze kubabwira ko igihe ibihugu by’i Burayi bizamenyera ko babibeshye, bizabohereza.

Yagize ati: “Umuntu uvuze ati: ‘nari ngiye gupfa, Kagame yari agiye kunyica’ baravuga ngo ‘hano ni muri demukarasi, mu bwisanzure, tumutabare’. Ariko uyu muntu mu by’ukuri yishe abantu mu Rwanda, none arimo kubeshya kugira ngo yemererwe kuba i Burayi. Icyo gihe mu 2014 narababwiye ‘umunsi umwe Uburayi buzamenya uku kuri ndabibabwiye, kandi buzaza kuri buri umwe muri mwe, bumubaze ngo ‘wageze hano ute?’. Bazamenya ukuri, babapakire muri kontineri cyangwa ikindi kintu, babasubizeyo.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Bwongereza nk’igihugu cy’i Burayi, gikwiye kohereza aba bimukira barebwa n’amasezerano ariko kikanohereza Abanyarwanda kimaze imyaka irenga 15 kibacumbikiye, nyamara ngo bakabaye bafungiwe ibyaha basize bakoze mu Rwanda.

Yagize ati: “Rero ndizera ko muri UK (Bwongereza), mu gihe bakohereza aba bantu, bakwiye no kutwoherereza bamwe bacumbikiye mu myaka irenga 15, bakoze ibyaha hano mu by’ukuri. Twohereje dosiye zabo, zikorwaho iperereza, izi ni dosiye zisobanutse. Aho gucumbikirwa muri UK, bakabaye bafunzwe; haba muri UK cyangwa hano. Bagera muri batanu, ntabwo nibuka umubare.”

Aba Banyarwanda batanu bacumbikiwe mu Bwongereza ni: Bajinya Vincent, Munyaneza Charles, Mutabaruka Célestin, Ugirashebuja Célestin na Nteziryayo Emmanuel. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi mu 2007, bubakurikiranyeho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
ikiga.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yasabye u Bwongereza kohereza abimukira n’Abanyarwanda ‘basize bakoze ibyaha’
    Ubwumvikane bwabaye bariya batanu batarajyamo kandi amafaranga yemeranyijweho ntiyarimo ay’imanza. Ubwo se hazaba andi masezerano yongeramo ingengoyimali y’abanyarwanda bagirizwa gukora jenoside? Ni angahe aziyongeraho? Bishingiye kuki?

  2. Perezida Kagame yasabye u Bwongereza kohereza abimukira n’Abanyarwanda ‘basize bakoze ibyaha’
    Ubwumvikane bwabaye bariya batanu batarajyamo kandi amafaranga yemeranyijweho ntiyarimo ay’imanza. Ubwo se hazaba andi masezerano yongeramo ingengoyimali y’abanyarwanda bagirizwa gukora jenoside? Ni angahe aziyongeraho? Bishingiye kuki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *