Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri wa Kabiri yasezeye kuri Samia Suluhu Hassan wa Repububulika yunze Ubumwe ya Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere Tariki ya 02 Kanama ni bwo Perezida Samia yageze mu Rwanda yasuraga ku nshuro ya mbere, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Perezida Samia yahise akomereza urugendo kuri Village Urugwiro ku Kacyiru, yakirwa na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikijeho umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.
Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Perezida Samia kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 barushyinguwemo.
Umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe wasojwe n’umuhango wo kumwakira ku meza wabereye muri Kigali Convention Center.
Kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko Perezida wa Tanzania asoza uruzinduko rwe, ari kumwe na Perezida Kagame basuye icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro mu karere ka Gasabo, bareba ibikorwa bitandukanye.
Inganda basuye zirimo urwa Mara Phones Rwanda rukora terefoni zigezweho ndetse n’urwa Volkswagen ruteranya imodoka z’amoko atandukanye.
Perezida Samia ari kumwe na Perezida Kagame kandi bari basuye uruganda rwa Inyange Industries Limited rwubatse mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.
Perezida Kagame waherekeje Samia ku kibuga cy’indege, ku munsi w’ejo yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.
Ati: “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”
Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.
Yunzemo ko “U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba no mu bindi.”
Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.
Ati: “Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”
Yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y’Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli muri Werurwe uyu mwaka.


