WhatsApp-Image-2025-02-08-at-17.18.15_cf5907c6

Perezida Kagame yashimiwe na Jose Chameleone

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kwitabira inama ihuriweho na EAC na SADC.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyizeho amafoto ya Perezida Kagame ayaherekeza amagambo agira ati: “Urakoze Papa Paul Kagame”, anongeraho amabendera y’ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Congo, ashimangira ubumwe n’ubwuzuzanye.

Muri iyi minsi, Chameleone yongeye kugaragaza urukumbuzi afitiye u Rwanda, asangiza amafoto ye ya kera ari i Nyamirambo afite imyaka 17, ayagereranya n’aho ari ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku myaka 47.

Uyu muhanzi wamamaye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye mu Rwanda igihe kirekire akiri umuhanzi ukizamuka. Kuri ubu ari kwivuriza muri Amerika aho yagiye mu mpera za 2024, akaba ateganya gusubira muri Uganda muri Mata 2025.WhatsApp Image 2025 02 08 at 16.52.58 a0121350

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *