Perezida Kagame yashimye imyitwarire yaranze abashinzwe umutekano mu 2020

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame yashimye imyitwarire yaranze ingabo n’izindi nzego z’umutekano muri uyu mwaka w’2020 uri kugera ku musozo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatambutse ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, Umukuru w’Igihugu yashimiye uburyo abakorera izi nzego bakoze neza inshingano zabo, mu bwitange, kandi bagendera ku ndagagaciro z’igihugu.

Muri ubwo bwitange, harimo ubwo bagaragaje mu gufatanya n’Abanyarwanda kurwanya icyorezo cya Covid-19. Ati: “Igihugu cyacu cyishimiye imikorere yanyu.”

Yashimiye by’umwihariko abakorera izi nzego z’umutekano bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu by’amahanga. Ati: “Ntabwo byoroshye gutandukana n’umuryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira ubwitange mugira mu gushakira uyu mugabane amahoro n’ahandi.”

Mu mwaka mushya ubura iminsi mike ngo utangire, Umukuru w’Igihugu yasabye aba bashinzwe umutekano gukora nk’uko babigaragaje muri uyu utambuka, bagakorana icyizere ndetse bagakorana umurava; bisanganwe inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Ati: “Kurinda imibereho myiza n’umutekano by’Abanyarwanda ni byo muhamagariwe cyane.” Hanyuma, yabifurije umwaka mushya muhire w’2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *