Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yagize Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’Ibikorwa remezo.
Dr Gasore yari yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga) aho yigishaga ibijyanye n’Ubumenyi bw’imyuka ikikije Isi ndetse n’ureberera laboratwari y’u Rwanda irimo icyuma cyitwa Medusa cyifashishwa mu kugenzura ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje ko ari we Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo mu itangazo byasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Dr Jimmy Gasore afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bugenge ndetse na PhD mu bumenyi bw’imyuka ikikije Isi.
Yasimbuye muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Ernest wari uyikuriye kuva mu mpera za Mutarama 2022.


