Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abanyamahanga yise ab’i Kantarange, baba bashaka kumuha amabwiriza y’ibyo akora.
Umukuru w’Igihugu yabihishuriye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isengesho ryo gusabira igihugu ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022, akomoza ku bibazo umugabane wa Afurika ugira, bigatuma buri gihe utangwaho urugero rubi mu bitagenda kandi ifite abantu bafite ubushobozi bwo kuyihindura.
Yagize ati: “Ese ubundi tubuze iki? Abanyarwanda uko turi aha, abandi Banyafurika nkatwe, bagowe. Hari ubwo njya nibaza, Abanyafurika twahora turi urugero rubi ku bitagenda kubera iki? Habuze iki? Dufite ba David, dufite ba Kagame,…hanyuma bipfira he? Twebwe kuki?
Kuri aba bantu, Perezida Kagame yagize ati: “Uwampa amahirwe nkaruhuka, nkava muri ibi bintu, nkareba ibindi nkora. Intambara umuntu yirirwamo. Erega abantu b’ahandi, abantu nkanjye, nkawe, nk’abandi; njyewe ni ko mbibona. Umuntu uwo ari we wese waba ufite umubiri wera, uri umuntu.”
Yakomeje avuga ko atumva ukuntu umuntu aturuka ‘i Kantarange’, akamuha amabwiriza. Ati: “Simbona aho umuntu ava i Kantarange, akaza kumbwira ngo ‘Wowe wowe!’ Urambwira ngo wowe, uri Imana ya hehe? Uratinyuka, n’umwana w’uruhinja akaza agutunga urutoki, akakubwira ko ugomba gukora uko ashaka, uko atekereza.”
Perezida Kagame yavuze ko bikwiye guhakanira abantu nk’aba, ukabasubiza uti: “Muceceke”. Ati: “Ntabwo numva umuntu nkanjye ampagarara hejuru, akantunga agatoki, ah ah.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko aba bantu bafite uburenganzira bwo kumubwira ibyo bamubwira, ariko badafite uburenganzira bwo kubishyira mu bikorwa.
Gusa we ngo uburyo afite bwo gukemura iki kibazo… Ati “Imana yampaye amahirwe yo kuba mu mwanya wo kugaragaza ibitekerezo byanjye nta bwoba. […] Ndabikora n’ubwo banyima visa yo kujya mu gihugu cyabo. Ni impano Imana yampaye.”



4 Responses
Perezida Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abo yise ab’i Kantarange
MUjye mutubwiza ukuri mudure murungabangabo mbega ikinamicowe
Perezida Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abo yise ab’i Kantarange
MUjye mutubwiza ukuri mudure murungabangabo mbega ikinamicowe
Perezida Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abo yise ab’i Kantarange
muze giramata kuruhimbi ntukaburinka itaha kumuryango wawe
Perezida Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abo yise ab’i Kantarange
muze giramata kuruhimbi ntukaburinka itaha kumuryango wawe