Perezida Kagame yasubije abamwita umunyagitugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yakomoje ku bamaze igihe bamwita umunyagitugu, agaragaza ko na we atazi icyo ababivuga bashingiraho bamwita we.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa.

Ibitangazamakuru bimwe na bimwe byo mu burengerazuba bw’Isi ndetse na bamwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kwita Perezida Kagame umunyagitugu, bijyanye ahanini no kuba adakunze kwihanganira abashobora kugirira nabi u Rwanda n’abarutuye.

Ababivuga kandi babihuza no kuba ari umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze igihe kirekire ku butegetsi, ibituma bamushinja kutabisa abandi ngo na bo bayobore.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu bamwita umunyagitugu ntawe ateganya gusaba imbabazi z’icyo ari cyo cyangwa icyo akwiye gukorera Abanyarwanda.

Ati: “Ni uburenganzira bwabo [kumwita umunyagitugu], icyakora sinzi icyo bashingiraho banyita gutyo. Sinshobora gusaba imbabazi z’icyo ndi cyo cyangwa se icyo nteganya gukorera igihugu cyanjye”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Nta na rimwe nigeze ntekereza ko umunsi umwe nzaba ndi hano nka Perezida, byaje nk’impanuka. Ndababwiza ukuri, hari ibintu utagiramo uruhare, ibintu utashobora kugena uko bigenda ariko uko byamera kose bikaba, ni uko ndi hano.”

Abajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda kugeza 2034 nkuko abyemererwa n’itegeko nshinga, Perezida Kagame yasubije ko ishyaka RPF Inkotanyi ari ryo rizabigena.

Ati: “Ishyaka ryanjye niryo rizafata umwanzuro niba nziyamamaza mu matora yo muri Nyakanga. Ku by’ahazaza byo ntabwo mbizi. N’iyo naba nshaka kugeza icyo gihe sinjye wo kubifataho umwanzuro njye nyine. Iby’ahazaza sinjye ubigena.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *