Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, yasubije umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman, wamubajije niba ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cye mu myaka iri imbere. Mu kiganiro umukuru w’igihugu yagiranye na Perelman kuwa Gatanu, cyanagarutse ku ngingo zitandukanye, uyu munyamakuru yagarutse ku kibazo niba Kagame azongera kwiyamamaza. Perelman ati “Ese urateganya kongera kwiyamamaza?” Umukuru w’Igihugu yamusubije ko amatora ari amahitamo y’abaturage, kandi akorwa mu mucyo nta ngingimira. Yavuze ko binashobotse yakwiyamamaza kugeza mu myaka 20 iri imbere. Perezida Kagame ati “Turi kuvuga amatora […] amatora ashingiye ku mahitamo y’abantu. Mu byo tunengwa byose, nta muntu uravuga ko amatora atabaye mu mucyo ariko twabyumvise mu bindi bice abantu batavugaho, harimo ni iby’abantu batunenga.N’ubu mu bihugu biteye imbere, hari ibibazo by’amatora…” Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ukwiriye kumubwira ibyo gukora, mu gihe amatora ari mu biganza by’abaturage ngo bihitiremo icyo bashaka. Iki kibazo Perezida Kagame yakunze kukibazwa kenshi n’ibitangazamakuru mpuzamahanga gusa nyuma y’aho itegeko nshinga ry’u Rwanda rivugururiwe mu 2015 mu ngingo ya 101, birasobanutse neza, rimwemerera kongera kwiyamamaza. Bitagenze uko, bwaba ari ubushake bwe bwite. Rivuga ko Perezida Kagame yemerewe kuba yakwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda muri manda ebyiri z’imyaka itanu zitongerwa. Biteganyijwe ko amatora ya perezida azaba mu 2024.

22 Responses
Perezida Kagame yasubije abibaza niba azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
Ndumva Perezida Kagame ahubwo yanze gusubiza ikibazo! Ikibazo cyari “yego cyanga oya aziyamamaza?”. Ntacyo yagishubijeho! Mu guhunga uko gusubiza ikibazo, yaje kuvuga ku kintu kizakurura impaka yuko avuga ko ashobora kugeza ku myaka 20 akiri ku butegetsi kandi itegekonshinga ritbimwerera. Biteye inkeke!

Kugeza ubu turacyamukeneye , nta nundi turabona wo kugirorwa ikizere cyo kumusimbura

Niba ateganya indi myaka 20 yo kwiyamamaza, bivuzeko itegekonshinga dufite ubu atazalyubahiliza! Aho sinjye wumvise nabi?

Njye ndumva yakomeza kutuyobora kuko ntacyo atwaye!

Ahubwo reka mbabwire njyewe igitekerezo cyanjye:
Nukuri Président Kagame aramutse kwiyamamaza azaba ahemukiye Urwanda n,Abanyarwanda, azaba ahemukiye Amahanga yose kuko turacyamutegerejeho ibyiza byinshi.
Buriya umuntu azakwime byose ariko aguhe Amahoro.
Uwo mubyeyi wacu ko yatwihereye Amahoro muramushakahiki???
Niyo myaka mirongobiri yavuze ndumva ari mike.
Imana ikomeze iturindire uwo mubyeyi wacu imuhe kurama nokuramba.

Ahubwo njyewe ndumva niyo myaka 20 ari mike.
Gusa nfite amatsiko y,uwundi yayobora Utwanda ngo akore nka Président Kagame.
Uwo mubyeyi nuwo kwubahwa n,Amahanga yose .
Imana imuhe kurama , Isi yose turamukunda kandi tumuri inyuma.

Ariko kwabantu mutumera ufite ibikorwa bwiza nkibyo taduhaye ninde muzi wayoboye urwanda inyaka 20nimike impano twahawe nimana bitewe nibihe twaciyemo bibabaje imana iraduhoza reka twitetere kagame mubicuuuuuuuuuuu

Ntore nziza gumaguma irambire tuyobore kugeza aho uzumva utakibibashije!!!ngukunda byimazeyo!!!Imana iguhe kurama ingoma 1000!!!

Turi igihugu kigendera ku mategeko ntiba ntategeko yica azakore ibikwiye .

Umusaza nasugire rwose,5 ahubwo se u Rwanda Rutayobowe na Paul Kagame rwakwitwa iki?hagati aho no kurubamo ataruyoboye ubwo njye simba numva ko byashoboka ahubwo azatuyobore kugera ku iherezo ry’ubuzima bwe(ku mwuka we wanyuma)kuko njyewe mbona ntawundi wamusimbura uretse ko ntanundi nkeneye kumva utari Rudasumbwa uhora atwifuriza iterambere rirambye rishingiye ku mutekano dufite dukesha ubuyobozi bwe bwiza