FkAETJNWYAEx7xx.jpg_large

Perezida Kagame yasubije Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasubije Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, nyuma y’iminsi ateguza ko igihugu cye gishobora kujya mu ntambara n’u Rwanda.

Ndayishimiye mu minsi ishize ubwo yari yakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu Burundi, yikomye umuryango mpuzamahanga yashinje kuba ukomeje guceceka ku bibera muri Congo Kinshasa; ashinja bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kuba ari byo bikoresha u Rwanda rugakora “intambara n’iterabwoba”.

Perezida w’u Burundi yumvikanye avuga ko u Rwanda nirukomeza ibikorwa rurimo bizatuma intambara avuga ko rurwanamo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba iya rusange.

Ati: “Murabona ibibera hano hafi y’iwacu. Kubera iki mukomeje guceceka? Ese umuryango mpuzamahanga ntubona ingaruka? Mbabwiye ko ibi nibikomeza gutya, hari ibyago by’uko intambara izaba rusange mu karere kose.”

Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwamenye ko u Rwanda ruri gutegura kubushozaho intambara, ngo kuko rumaze igihe rutegura impunzi zikomoka muri iki gihugu ku buryo hari n’izoherejwe kurwana muri Congo Kinshasa.

Ati: “Abantu ntibagomba gukomeza kurebera. U Rwanda nirukomeza kwigarurira ubutaka bw’akarere duherereyemo, ndabizi ko ruzanagera mu Burundi. Kubera ko barimo baraganiriza urubyiruko rw’impunzi, babaha intwaro, magingo aya bari no kubarwanisha mu ntambara ya Congo, umunsi umwe bazagera mu Burundi. Ntabyo tuzemera, intambara izaba iya rusange. Iyo gahunda y’uko hari icyo bari gutegura ku Burundi turayizi, gusa icyiza ni uko Abarundi bahawe gasopo.”

Ndayishimiye yunzemo ati: “Umuryango Mpuzamahanga nutagira icyo ukora, twe hano mu Burundi ntabwo tuzarebera. Mbisubiyemo, umuryango mpuzamahanga ukwiye gufata ibintu nk’ibikomeye, kuko dufite ikibazo mu karere.”

Perezida w’u Burundi mu cyumweru gishize ubwo yari mu ntara ya Kirundo, na bwo yumvikanye asaba abaturage b’u Burundi kwitegura kujya mu ntambara n’u Rwanda yise umuturanyi mubi.

Ati: “Uzadutera wese natwe tuzamutera. Nimutangire kwitegura, kandi ntimugire ubwoba.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko u Rwanda rudatewe ubwoba no kuba u Burundi na RDC bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ati: “Ntabwo watinya umuriro kandi uri gukomeza kuwenyegeza. Icyo twakuye mu byavuzwe na Perezida w’u Burundi n’uwa RDC, ni umugambi wo guhungabanya u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ni bo batumye ibintu bigera aho bigeze bahembera intambara, banavuga ko bazakuraho Guverinoma y’u Rwanda. Bo, Abarundi n’abayobozi ba Congo, ni bo bashaka gukwiza aya makimbirane mu karere ashingiye ku moko, ku mitwe igendera ku ngengabitekerezo y’amoko n’izindi politiki zitubaka. Ntabwo bumva ko nubangamira abantu, bazashaka kwirwanaho.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko atazi neza icyo u Burundi na RDC bishaka kugeraho, gusa agaragaza ko igihe kizagera ukuri kugatsinda.

U Burundi bufite muri RDC bataillon zibarirwa muri 12 z’Abasirikare, ndetse amakuru avuga ko iki gihugu gikomeje kohereza izindi ngabo mu mujyi wa Bukavu mu kwirinda ko uyu mujyi wakwigarurirwa na M23 nk’uko yabigenje kuri Goma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *