GettyImages-1242194049.jpg

Perezida Kagame yasubije RDC yasambiye kuri Visit Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gupfusha ubusa imbaraga zayo, nyuma yo gusaba amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi gusesa amasezerano y’ubufatanye afitanye n’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, ThĂ©rèse Wagner Kayikwamba, yandikiye amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern MĂĽnich yo mu Budage ayasaba gusesa amasezerano afitanye n’u Rwanda.

Aya makipe uko ari atatu afatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Kayikwamba mu ibaruwa yandikiye ariya makipe, yavuze ko amasezerano afitanye n’u Rwanda “ariho amaraso”, nyuma yo kurushinja gusahura amabuye yo mu burasirazuba bwa Congo.

Umukuru wa dipolomasi ya RDC yasambiye ku masezerano u Rwanda rufitanye n’ariya makipe, nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma.

U Rwanda rwakunze guhakana kenshi gukorana n’uyu mutwe, n’ubwo Kinshasa n’ibihugu bitandukanye by’amahanga bavuga ko ari rwo ruwuha ubufasha.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Larry Madowo wa Televiziyo ya CNN, yavuze ko imbaraga RDC iri gupfusha ubusa yivanga mu mishinga y’u Rwanda yakabaye izikoresha mu gukemura ibibazo biyugarije.

Ati: “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal cyangwa buri kipe iyo ari yo yose dukorana na yo, ni imbaraga ziri gupfushwa ubusa. Ndatekereza ko bakwiye gukoresha izo mbaraga mu gukemura ibibazo byabo bya Politiki.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *