IMG-20250604-WA0000_copy_1000x756

Perezida Kagame yasuye ku ishuri Abanyarwanda 5 biga muri ENSIA

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame uri i Algiers muri Algérie, yasuye ishuri rya leta ya kiriya gihugu ryigisha ibijyanye n’Ubwenge Buhangano (ENSIA).

Umukuru w’Igihugu yasuye ririya shuri ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Algérie.

Ishuri Perezida Paul Kagame yasuye, risanzwe ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda.

Imwe mu mafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’igihugugu amwerekana ari kumwe na bariya banyeshuri uko ari batanu.

Andi mafoto yerekana Perezida Kagame atemberezwa ibice bitandukanye bigize ririya shuri, ari na ko asobanurirwa imikorere yaryo.

Ishuri rya ENSIA (Algeria’s National School of Artificial Intelligence, ritanga amasomo yo ku rwego rw’Icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu bya Kaminuza mu bijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) ndetse no gukusanya no gusesengura amakuru (Data Science).

Ni ryo rya mbere riyoboye ayandi muri Algérie yose.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Voilà un président qui mérite l’honneur puisqu’il se se soucie des affaires de son peuple. Il veut développer le peuple dans toutes ses dimensions, humaine, économique, …. etc. J’aime ce président et j’aimerais travailler avec lui pour apprendre de lui

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *