Perezida Kagame yatabarije abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Isi ubufasha bwihuse bwo gukemura ibibazo biri ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, amazukulu yacyo ahitana ubuzima bw’abarenga 30 ndetse yangiza ingo zari zituyemo imiryango irenga ibihumbi 20 mbere y’uko iruka rihagarara.

Nyuma y’imbuzi zatanzwe z’uko Nyiragongo ishobora kongera kuruka, abategetsi bo mu mujyi wa Goma ku wa Kane w’iki cyumweru basabye abatuye uriya mujyi guhunga, bituma ababarirwa mu bihumbi 400 bahungira mu bice bitandukanye byitaruye Goma.

Amakuru avuga ko abarenga ibihumbi 15 bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC baza hano mu Rwanda.

Perezida Kagame mu kiganiro yaraye agiranye n’ibitangazamakuru bya AFP na France Inter, yavuze ko u Rwanda ruri gukorana na RDC mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imibereho y’abahunze, gusa avuga ko hakenewe ubufasha bw’Isi yose.

Ati: “Turi kugira umubare munini w’abantu bambuka umupaka. Turi kugerageza rero gukorana n’uruhande rwa Congo mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubutabazi biri kugenda bivuka. Twamaze gukenera inkunga yihutirwa y’Isi yose, kugira ngo dukomeze dukurikirane, tumenye ikijya mbere.”

Magingo aya amakuru avuga ko abanye-Congo babarirwa mu 3,000 bacumbikiwe mu nkambi ya Rugerero iherereye ku birometero 10 uvuye ku mupaka wa RDC, mu gihe abandi benshi bacumbikiwe mu nkambi zitandukanye zashinzwe mu karere ka Rubavu.

Umubare w’impunzi zinjira mu Rwanda wiyongereye bitewe n’imitingito yakomezaga kwiyongera, ibyacaga amarenga y’uko Nyiragongo ishobora kongera kuruka vuba.

Perezida Kagame yavuze ko iriya mitingito [ikomeje kumvikana] yakurikiye iruka rya Nyiragongo yangije amazu menshi, imihanda ndetse n’ibindi bikorwa remezo ku gice cy’u Rwanda gituranye n’umupaka, ndetse ikanatuma n’Abanyarwanda bava mu byabo.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo iki kibazo gihangayikishije ndetse hakaba hari n’imbogamizi, hari kurebwa uko cyakemuka ariko hagendewe ku bushobozi buhari.

Ati: “Turateganya gukemura iki kibazo. Hari ibyo duteganya by’ako kanya, ibyihutirwa, hari n’ibindi dusubiza uko bibaye.”

Magingo aya mu nkambi z’Abanye-Congo hari ibyo kurya, amazi n’imiti bihagije byo kwita ku mpunzi, gusa umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri Ishinzwe gucunga Ibiza wavuganye na AFP yayobwiye ko hari imbogamizi z’uko bishobora kuba bike, mu gihe umubare w’abahunga irindi ruka ry’ikirunga wakwiyongera.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *