f57f150b-f2bb-4374-9dc7-c6658dcb2bdb

Perezida Kagame yatangije inama mpuzamahanga y’abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri yu wa Kabiri, itariki 21 Ukwakira, Perezida Kagame yafunguye Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka, yahuriyemo abayobozi b’ingabo zirwanira ku butaka n’abayobozi b’ingabo baturutse mu bihugu birenga 30 bya Afurika ndetse no hanze yaho kugira ngo baganire ku ngamba zo kuzamura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Abitabiriye inama nyobozi y’abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka bamaze kugera muri Intare Arena, i Kigali ahatangiye kubera inama 2 muzamahanga ibahuza yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Iyi nama yahuriyemo abayobozi b’ingabo, impuguke mu bya gisirikare, n’abafatanyabikorwa bakomeye baturutse muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Mu gihe cy’iminsi ibiri, ibiganiro bizibanda ku nsanganyamatsiko: “Gukoresha ubushobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka mu rwego rwo kurushaho gushyira mu bikorwa ingamba z’amahoro n’umutekano.”

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *