Uwizeyimana Marc wamenyekanye nka Rocky Kimomo mu mwuga wo gusobanura filime mu kinyarwanda, yongeye kugaragaza inyota yo gushinga urugo nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame agaruka ku buryo umugabo utagira umugore ahura n’ingorane.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ku isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore aho mu Rwanda wizihijwe muri Convention Center.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yahishuye ko umugabo wese utagira umugore ahura n’ingorane zigiye zitandukanye.
Perezida Kagame yagize ati: ”Umugore ni umubyeyi urera abana nari ngiye kuvuga ngo akarera n’abagabo. Abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa, ariko udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane.”
Nyuma yo kumva ibyatangajwe na Perezida Kagame, Rocky Kimomo yafashe umwanzuro wo kuva ku izima agashaka umugore.
Yagize ati: ”Aho bigeze mumfashe kunshakira umugore twibanire mvuye ku izima.”
Ayo magambo Rocky yayatangaje ku butumwa bwa Perezida Kagame yageneye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umugore muri BK Arena kuwa 08 Werurwe n’isi muri rusange.
Mu bashyize ibitekerezo ku butumwa bwa Rocky Kimomo avuga ko yiteguye gushinga urugo, bagaragaje ko atari we wenyine ukwiriye kumvira ku mpanuro z’umukuru w’igihugu, banakomoje kuri Phil Peter na Papa Sava nabo ko bakwiye gushaka.


