Perezida Kagame yateye inyota Rocky Kimomo yo gushaka umugore

Uwizeyimana Marc wamenyekanye nka Rocky Kimomo mu mwuga wo gusobanura filime mu kinyarwanda, yongeye kugaragaza inyota yo gushinga urugo nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame agaruka ku buryo umugabo utagira umugore ahura n’ingorane. Ku munsi w’ejo hashize nibwo ku isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore aho mu Rwanda wizihijwe muri Convention Center. Muri uyu muhango, Perezida […]

Perezida Kagame yatorewe guhagararira RPF Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe, yatorewe guhagararira ishyaka RPF Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Perezida Kagame yatorewe mu nteko idasanzwe ya RPF Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Ni inteko yabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, yitabirwa n’abanyamuryango babarirwa mu 2,000. Perezida Kagame […]

Rayon Sports ikubitiwe mu rugo na APR FC

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Niyigena Clement Clement na Niyibizi Ramadhan bahita bayirusha amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona. Ni mu mikino Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Kigali PelĂ© Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024. APR FC yagiye gukina ari yo iyoboye urutonde […]

Abarundi banze gukina bambaye Vist Rwanda

Ikipe ya Dynamo BBC yo mu Gihugu cy’u Burundi yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda muri Afurika y’Epfo. Amakuru avuga ko iyi kipe yabujijwe n’abayobozi bakuru muri Politiki i Bujumbura. Iyi kipe iraza gukina saa Moya z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko itari bujye ku kibuga yambaye imyenda iriho Vist Rwanda. Ishyirahamwe ry’umukino […]

Biden yemeje ko Amerika igiye guhangana n’Ubushinwa mu buryo bweruye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yeruye ko yiyemeje guhangana n’igihugu cy’Ubushinwa mu buryo bw’ubukungu. Ni nyuma y’uko ngo hari abakomeje kuvuga ko Ubushinwa bwibaranzuye Amerika gusa we akabitera utwatsi avuga ko igihugu ayoboye kikiri imbere. Yabigarutseho mu mbwirwaruhame ye ubwo yagezaga ijambo ku baturage ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze.Yibanzecyane ku kamaro […]

RRA izagurisha mu cyamunara ibinyabiziga tariki ya 19 Werurwe 2024

itangazo_rya_cyamunar_y_ibinyabiziga-1-1.jpg

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kiramenyesha abantu bose babyifuza ko guhera tariki ya 12 Werurwe 2024 Saa yine za mu gitondo (10h00) kugeza Tariki yay a 19 Werurwe 2024 Saa yine za mu gitondo (10h00) , kizagurisha mu cyamunara binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ibinyabiziga by’abasora batandukanye, nk’uko bikubiye mu mbonerahamwe iri ku mugereka w’iri tangazo. Gusura ibyo […]

Amabere ya Kim Kardashian yakubitishije Francis Ngannou imbere ya Anthony Joshua

4dd1ae07-5742-4a72-ba25-baf6da7d33a9.jpg

Uwahoze ari umugore wa Kanye West, Kim Kardashian arashinjwa n’abafana kubera Francis Ngannou icyigusha ndetse bikaza kumuviramo gukubitwa na Anthony Joshua mu murwano wabereye muri Saudi Arabia. Mu ijoro ryakeye nibwo Anthony Joshua yaraye akubise Francis Ngannou mu murwano wari wahuruje imbaga nyamwinshi zaturutse imihanda yose. Uyu mukino warebwe na JosĂ© Mourinho wahoze atoza ikipe […]

Hasohotse Raporo ishinja Israel gushumuriza imbwa imfungwa za Hamas

Raporo ya Loni , igaragaza ko Israel yagiye ihohotera imfungwa z’intambara mu bihe bitandukanye. Ni inyandiko ivuga ko mu gihe Israel yabaga ifashe imbohe yazijyanaga kuzifungira ahantu by’igihe gito maze ikazihata ibibazo. Iyo nyandiko yateguwe n’ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi n’ibikorwa (UNRWA), ry’ingenzi mu gufasha Abanye-Palestine. Igaragaza ko irimo ubuhamya burambuye bw’imfungwa, zivuga ku buryo […]

Mombasa: Imyanda ya Pulasitike ikorwamo intebe z’ishuri

Ku nkombe za Kenya zo mu nyanja y’Abahinde, hafi ya Mombasa, isosiyete ikizamuka irimo gukemura ikibazo cy’umwanda wa pulasitike ikusanya imyanda yajugunywe ku nkombe ikayitunganyamo ibikoresho by’ishuri bikoreshwa n’abana muri ako karere. “Nubwo i Mombasa, buri munsi toni zirenga 80 zisohoka. Muri toni 80 z’imyanda, 20% ni plastiki. Muri iyi plastiki 20%, 5% yonyine niyo […]

U Budage bwashyize ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ku mutwe w’u Rwanda

Leta y’u Budage biciye muri Ambasaderi wayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda kuba nyirabayazana y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. Ambasaderi Ingo Herbert yashyize u Rwanda mu majwi, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba. Uyu mudipolomate yashyigikiye ibirego RDC imaze igihe ishyira ku Rwanda, agaragaza […]

Intambara yo muri Sudani ishobora kototera akarere

Ku wa kane taliki ya 07 Werurwe 2024, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yatangarije akanama gashinzwe umutekano ko amakimbirane abera muri Sudani «  yangije abaturage ba Sudani, abangamira ubumwe bw’igihugu  » kandi ko ubu hari ingaruka zikomeye z’uko amakimbirane ashobora guteza umutekano muke mu karere ku buryo butangaje, kuva mu gace ka Sahel kugera […]

Abakinnyi 11 beza ba Rayon Sports na APR FC mu ikipe imwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC igiye kwakirwa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. Uyu mukino utegerejwe na benshi hanze aho kuko ari wo mukino wa mbere urebwa n’Abanyarwanda benshi, kuva ku mwana kugera ku mukuru bose baba […]

Perezida Ruto yagize Mathuki wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC Ambasaderi

Perezida William Ruto wa Kenya, yagize Peter Mathuki wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Ambasaderi mu gihugu cy’u Burusiya. Mathuki yari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva muri 2021. Perezida Ruto yamugize Ambasaderi, mu gihe amaze iminsi ku gitutu cy’abasaba ko yakweguzwa nyuma yo kumushinja gukoresha nabi umutungo w’ubunyamabanga bukuru bwa EAC. […]

Nigeria:Perezida Bola Tinubu yinjiye mu kibazo cy’abanyeshuli barenga 280 bashimuswe

Abanyeshuri barenga 280 bo muri Nijeriya bashimuswe mu mujyi wa Kuriga uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba.Umutangabuhamya umwe yavuze ko abo banyeshuri bari mu iteraniro ahagana saa 08h30 (07h30 GMT) ubwo abantu benshi bitwaje imbunda bari kuri moto baza mu ishuri barabatwara. Bongeyeho ko abanyeshuri bari hagati y’imyaka umunani na 15, bajyanywe hamwe na mwarimu.Umwarimu wabashije gutoroka […]

Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC mbere yo kwesurana na Rayon Sports

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, yasuye abakinnyi ba APR FC mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yesurana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu. APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi wayo w’icyubahiro “yashakaga kureba imyiteguro y’abakinnyi ndetse no kubamenyesha ko abashyigikiye, mbere […]