Abanyeshuri barenga 280 bo muri Nijeriya bashimuswe mu mujyi wa Kuriga uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba.Umutangabuhamya umwe yavuze ko abo banyeshuri bari mu iteraniro ahagana saa 08h30 (07h30 GMT) ubwo abantu benshi bitwaje imbunda bari kuri moto baza mu ishuri barabatwara.
Bongeyeho ko abanyeshuri bari hagati y’imyaka umunani na 15, bajyanywe hamwe na mwarimu.Umwarimu wabashije gutoroka yavuze ko abaturage baho bagerageje gutabara abo bana, ariko birukankanwa n’abitwaje imbunda maze umuntu umwe aricwa.
Iyi nkuru ikimara kugera kuri Perezida Bola Tinubu, yavuze ko yizeye ko abahohotewe bazatabarwa.Yavuze ko yategetse inzego z’umutekano n’ubutasi guhita zitabara abahohotewe kandi ko ubutabera bwubahirizwa.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umuryango ufite abana bashimuswe mu murwa mukuru wa i Abuja, wahakanye amagambo ya polisi yavuze ko hari abashimuswe inzego zishinzwe umutekano zagaruje kuko byari ibihimbano.


