Uwahoze ari umugore wa Kanye West, Kim Kardashian arashinjwa n’abafana kubera Francis Ngannou icyigusha ndetse bikaza kumuviramo gukubitwa na Anthony Joshua mu murwano wabereye muri Saudi Arabia.
Mu ijoro ryakeye nibwo Anthony Joshua yaraye akubise Francis Ngannou mu murwano wari wahuruje imbaga nyamwinshi zaturutse imihanda yose.
Uyu mukino warebwe na José Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchester United, warangiye mu kanya gato kuko ibipfunsi bya Joshua ntibyoroheye Francis wari washetewe na Drake mu mikino y’amahirwe.
Ku gace ka kabiri nibwo Joshua yasoje umukino nyuma yo gukubita igipfunsi uyu musore akikubita hasi ubutabyuka.
Nyuma yo gutsindwa kwa Francis Ngannou, intsinzwi ye yatangiye kugerekwa ku munyamideli Kim Kardashian.
Ni gute Kim ari gushyirwaho intsinzwi ya Francis? Mbere y’umunsi umwe ko uyu mukino uba, uyu munyamideri yasohoye ifoto ye igaragaza mu gatuza he ni uko maze uyu murwanyi akiyikubita amaso atangira gucira inkonda.
Francis akibona ifoto ya Kardashian yahise yandikaho amagambo agaragaza ko yaba akumbuye uyu munyamideli ukurura igitsina gabo.
Yagize ati: “Ndagukumbuye.”
Abafana bavuga ko uyu mugore yishe mu mutwe Francis kuko yatumye arara amutekereza aho gutekereza amukino yari guhuramo na Joshua ufatwa nk’uwa mbere ku isi kubera ibipfunsi arekura.
Yaba Kim na Francis nta numwe wari wavuga kuri ibyo birego by’abafana. 







