Raporo ya Loni , igaragaza ko Israel yagiye ihohotera imfungwa z’intambara mu bihe bitandukanye.
Ni inyandiko ivuga ko mu gihe Israel yabaga ifashe imbohe yazijyanaga kuzifungira ahantu by’igihe gito maze ikazihata ibibazo.
Iyo nyandiko yateguwe n’ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi n’ibikorwa (UNRWA), ry’ingenzi mu gufasha Abanye-Palestine.
Igaragaza ko irimo ubuhamya burambuye bw’imfungwa, zivuga ku buryo bwinshi zafashwemo nabi igihe zari zifunzwe.Ni mu gihe nyamara hari indi raporo iherutse gusohoka ishinja Hamas gufata ku ngufu abagore ba Israel yafashe.
BBC , ivuga ko ifite amakuru yuzuye yiyo raporo , aho ngo hari imfungwa zagiye zifungirwa mu tuzu zigahatwa ibibazo zakuwemo imyenda bakanazikangisha kuzishumuriza imbwa.
Si ibyo gusa kuko ngo harimo nko gukubitwa ibibuno by’imbunda no gukandagizwa inkweto za bote za gisirikare, rimwe na rimwe bikabaviramo “kuvunika imbavu, gutandukana kw’intugu [urutugu] n’ibikomere by’igihe kirekire”.
Iyo raporo ivuga ko abagabo n’abagore bavuze ko bashyizwe ku nkeke ndetse n’ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gutotezwa”, harimo nko gukorakora abagore bidakwiye no gukubita abagabo ku myanya ndangagitsina yabo.


