Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yeruye ko yiyemeje guhangana n’igihugu cy’Ubushinwa mu buryo bw’ubukungu.
Ni nyuma y’uko ngo hari abakomeje kuvuga ko Ubushinwa bwibaranzuye Amerika gusa we akabitera utwatsi avuga ko igihugu ayoboye kikiri imbere.
Yabigarutseho mu mbwirwaruhame ye ubwo yagezaga ijambo ku baturage ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze.Yibanzecyane ku kamaro ko kurengera demukarasi haba imbere muri Amerika no hirya no hino ku isi.
Perezida Biden yavuze ko isi iri mu bihe bidasanzwe aho demukarasi yugarijwe n’intambara zo muri Ukraine na Gaza zihariye umwanya munini mu ijambo rye.
Perezida Biden yanakomoje gato ku bukeba bw’Amerika n’Ubushinwa, igihugu bamwe mu badepite babona nk’umwanzi w’ukubaho kw’Amerika.
Gusa kuri iyi ngingo, Bwana Biden yatanze icyizere avuga ko agiye guhangana n’iki gihugu akigarurira ubukungu bwose .
Yagize ati: “Kuva mu myaka myinshi nakomeje kumva mu bashuti banjye b’abarepubulikani n’ademokarade hari abavuga ngo Ubushinwa burimo kuzamuka cyane, hanyuma Amerika yo ikamanuka.
Yakomeje agira ati” Icyo navuga n’uko babicurika. Amerika irimo kuzamuka; n’ubukungu bukomeye kurusha ahandi ku isi. Gusa ndashaka ihiganwa n’Ubushinwa, bitari intambara.”


