Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, yasuye abakinnyi ba APR FC mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yesurana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu.
APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi wayo w’icyubahiro “yashakaga kureba imyiteguro y’abakinnyi ndetse no kubamenyesha ko abashyigikiye, mbere yo guhura n’umukeba wabo w’ibihe byose”.
Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rayon Sports izakira APR FC, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Nyamukandagira ya mbere ku rutonde rwa shampiyona kuri ubu irarusha Murera ya kabiri amanota 10, gusa ni yo iri ku gitutu cyo gutsinda umukino wo ku munsi w’ejo bijyanye n’uko itanu iheruka guhuza amakipe yombi nta n’umwe batsinzemo.
Amakipe yombi aheruka guhura mu Ugushyingo 2023 mu mukino wa shampiyona warangiye aguye miswi 0-0.


