Perezida Ruto yagize Mathuki wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC Ambasaderi

Sangiza iyi nkuru

Perezida William Ruto wa Kenya, yagize Peter Mathuki wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Ambasaderi mu gihugu cy’u Burusiya.

Mathuki yari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva muri 2021.

Perezida Ruto yamugize Ambasaderi, mu gihe amaze iminsi ku gitutu cy’abasaba ko yakweguzwa nyuma yo kumushinja gukoresha nabi umutungo w’ubunyamabanga bukuru bwa EAC.

Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bamushinja kuba hari $ abarirwa muri miliyoni 6 EAC yakoresheje mu buryo budasobanutse.

Mathuki wendaga kuzuza imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yari yarahawe izo nshingano asimbuye Umurundi, Liberat Mfumukeko.

Kuri ubu Kenya yamaze gutanga Caroline Mwende Mueke wakoze mu mashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye ngo amusimbure ndetse anayobore imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ye.

Uyu cyakora kugira ngo yemererwe gukora izo nshingano agomba kubanza kwemerwa n’abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *