Perezida Kagame yatumiwe i Washington na Joe Biden wa Amerika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ibihugu babarirwa muri 45 ba Afurika batumiwe na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama igomba guhuza igihuhu cye n’umugabane wa Afurika.

Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko izabera i Washington DC hagati y’itariki ya 13 n’iya 15 Ukuboza 2022.

Ba Perezida 45 ba Afurika ni bo bayitumiwemo, gusa bagomba kwiyongeraho abandi bantu bane barimo na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Ba Perezida bane bonyine barimo Capt. Ibrahim TraorĂ© wa Burkina Faso, Col. Asimi GoĂŻta wa Mali, Gen. Abdel Fattah al-Burhan wa Sudani na Col. Mamady Doumbouya wa GuinĂ©e-Conakry ni bo batayitumiwemo; nyuma yo kujya ku butegetsi bakoze Coup d’État mu bihugu byabo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko ku isonga ry’ibizigirwa muri iriya nama, harimo ingingo ijyanye n’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibiribwa.

Ni ibyatangajwe na Robert Scott, Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ushinzwe umugabane wa Amerika. Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Twiteze ko umusaruro [w’iyi nama] uzagenda wiyongera, kandi ukagura ubufatanye bw’igihe kirekire Amerika ifitanye na Afurika ari na ko twongerera ingufu ibyo duhuriyeho gushyira imbere, mu rwego rwo kuzamura amajwi y’Abanyafurika.”

Ingingo zirimo ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu zitezwe ko zidashobora kurenzwa ingohe.

Inama ya Amerika n’umugabane wa Afurika yo mu kwezi gutaha igiye kuba, nyuma y’iyo muri 2014 yabaye ubwo kiriya gihugu cyari kiyobowe na Barack Obama.

Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere w’iriya nama hazaba amahuriro atandukanye yiga ku nsanganyamatsiko zirimo amahoro n’umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Ku munsi wa kabiri bwo hateganyijwe Ihuriro ryiga ku bucuruzi hagati ya Amerika na Afurika, mu rwego rwo kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari ari ku mugabane wa Afurika.

Dana Banks, Umujyanama Mukuru mu nama ya Amerika ishinzwe umutekano ushinzwe Afurika, yavuze ko mu bandi batumiye muri ariya mahuriro harimo abakozi ba za sosiyete sivile, amatsinda y’urubyiruko n’abayobozi b’urubyiruko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *