Perezida Kagame yavuze icyakura Afurika ku rwego rwo gutera imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, asanga umugabane wa Afurika ukwiye kwishakamo ubushobozi bwo kwikorera inkingo n’ibindi bikoresho by’ingenzi mu buvuzi, kugira ngo uve ku rwego rwo gutera imbabazi.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu nama igamije kureba uko umugabane wa Afurika wakwishakamo ubushobozi bwo kwikorera inkingo bidasabye ko utega amaso ibihugu by’amahanga.

Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ubwayo yishakemo ubushobozi bwo kwikorera inkingo n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi, kugira ngo ive ku rwego rwo gutera imbabazi.

Yagize ati: “Igitekerezo ni uburyo natwe twagira ubu bushobozi ku mugabane wacu, bityo Afurika ikava ku gutera imbabazi, kandi ibyo ntawe twabirenganyiriza, tukava ku bitaradufashije tukajya kubyo twakora dushoboye ubwacu.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko amaze igihe agirana ibiganiro n’abakora inkingo za Covid-19 bifashishije ubuhanga bwa messenger RNA (mRNA) bwakoreshejwe mu gukora inkingo za Moderna na Pfizer, mu ntego yo kureba niba ubwo buhanga Afurika yabukoresha.

Yavuze ko abahanga bashobora no kureba ku gufatanya ubwo buhanga n’ubundi buzwi nka Adenovirus bwifashishwa n’abakoze inkingo za Johnson&Johnson na AstraZeneca.

Perezida Kagame avuga ko yaganirije bene buriya buryo bamwe muri bagenzi be, gusa avuga ko n’abasigaye bagomba gukomeza kuganirizwa.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri uwo muhate wa Afurika wo gukora urukingo rwa Covid-19.

Inama yo kurebera hamwe ingamba umugabane wa Afurika wafata mu kwikorera urukingo, yatumijwe n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ikigo Africa CDC.

Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa RDC akanaba Umuyobozi wa AU, yatangaje ko afitiye icyizere umugambi wa Afurika wo gukora urukingo rwa Covid-19 n’izindi nkingo n’imiti, bivuye mu masomo Afurika yakuye ku cyorezo cya COVID-19.

Ni amasomo ajyanye no kuba uyu mugabane usa n’uwarengejwe ingohe muri gahunda yo gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo za COVID-19.

Tshisekedi yavuze ko hejuru ya 80% y’inkingo Afurika ikoresha ziva ahandi, ibituma n’Abanyafurika bakemanga izo nkingo.

Ati: “Hari ubushobozi n’impamvu yo gushora imari mu nkingo n’imiti, ariko ibyo bizasaba ubushake n’ubutegetsi, politiki n’ubufatanye bukomeye bw’inzego nyinshi n’abashakashatsi ba Afurika.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika, kugira ngo uyu mugabane uzabashe kwesa uriya muhigo.

Mu gukora urukingo rwa Covid-19 n’izindi, Tshisekedi yavuze ko hatekerejwe ku ngingo zirimo; ahantu hatanu muri Afurika zakorerwa, gukusanya imari isabwa, kuzana ikoranabuhanga ryo kuzikora muri Afurika, n’izindi.

Ati: “Sinshidikanya ko ibyo bizagerwaho kuko hari ubushobozi bw’abantu, ubwenge n’ubufatanye Africa yifitemo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo”.

Dr Tedros Ghebreyesus uyobora OMS uri mu mpuguke zitabiriye iriya nama, we yavuze ko OMS izaha Afurika ubufasha mu bya tekiniki n’inama mu gukora urukingo rwayo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yavuze icyakura Afurika ku rwego rwo gutera imbabazi
    Afurika yagiye isubira inyuma aho kujya imbere. Ubuhanga mu mibare bwatangiriye muri Afurika. None se ubu tugeze he mu bijyanye no gukoresha iyo mibare? Hano iwacu hari byinshi twasubiyemo inyuma. Iyo urebye ibyo ISAR yakoraga muri za 90 nko gutubura imbuto z’ibirayi, ibijumba, ibigori n’ibindi, wibaza impamvu twasubiye inyuma tukiyambaza amahanga. Mu buvuzi naho hari imiti yakorerwaga muri laboratware ya UNR i Butare (Huye) itagikorwa kandi ari ingenzi mu buzima. Kuki twasubiye inyuma? Ibyo nibyo twari dukwiye kwibaza mbere yuko twumva cyanga twemera amadisikuru y’abategetsi aturemamo icyizere. Inkingo zisaba ubushakashatsi bwimbitse kandi butwara akayabo. Ayo mafaranga turayafite? Cyanga nayo tuzayasabiriza? Ibihugu byinshi bya Afurika byasabye ayo kugaburira abaturage muri ibi bihe by’icyorezo, bizavanahe ayo gushora mu bushakshatsi? Ese ubundi uretse kubivuga mu madisikuru, ninde mutegetsi wa Afurika washoye amafaranga mu bintu bifitiye rubanda giseseka akamaro atabanje kureba igisirikari kimurinda, indege agendamo, ibimufasha kuguma ku butegetsi no kwikiza abamurwanya? Nkeka rero muri Afurika twumvishwa za “viziyo” ariko amaso agahera mu kirere. Ibyinkingo zakorerwa iwacu umenya ari viziyo!

  2. Perezida Kagame yavuze icyakura Afurika ku rwego rwo gutera imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *