Perezida Kagame avuga ko ashaka kubona sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir ibasha kujyana Abanyarwanda mu gihugu cya Barbados. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku mugoroba wo muri uyu wa Kane ubwo yakiraga ku meza Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda. Perezida Kagame ati “Ndizera ko Umuyobozi wa RwandAir ari hano cyangwa ko ari kutwumva aho yaba ari hose, turashaka kubona RwandAir itujyana Barbados ikanatugarura hano mu Rwanda cyangwa ahandi hose mu karere igahuza Afurika n’ibice bya Caraibes uretse Barbados n’u Rwanda.” Ku wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, U Rwanda na Barbados byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, ashobora gutuma Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira gukora ingendo zijya muri iki gihugu. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, mu gihe Barbados yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga, Kerrie Symmonds. Minisitiri Kerrie Symmonds yavuze ko igihugu cye cyifuza ko RwandAir yatangira kuhakorera ingendo vuba bishoboka.


