Perezida Kagame yavuze ko byari korohera Inkotanyi guhorera Abatutsi, ariko zihitamo kutabikora

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko byari korohera ingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka RPF Inkotanyi guhorera Abatutsi bicwaga muri jenoside, ariko zahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge aho kubikora.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 yo kubibuka ku nshuro ya 28, kuri uyu wa 7 Mata 2022.

Ashingiye ku buhamya bwatanzwe na Sibomana Jean Népomuscène bw’ukuntu Abatutsi bahigwaga amanywa n’ijoro muri Gatsibo, Perezida Kagame yagize ati: “Ngaho nimutekereze, twebwe twari dufite intwaro, iyo twiyemeza gushakisha abo bicaga abantu bacu nta kuvangura maze natwe tukabica. Mbere ya byose, twari kuba turi mu kuri ariko ntabwo twabikoze, twarabaretse. Bamwe muri bo baracyariho, iwabo mu ngo, mu midugudu, abandi bari muri Leta, bari gukora ubucuruzi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ariko ibi byose hari ibihugu bikomeye bibyirenganzira bigashinja Leta y’u Rwanda amakosa arimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yagize ati: “Reka mbabwire, turi igihugu gito ariko turi kinini mu butabera. Bimwe muri ibyo bihugu binini kandi bikomeye byo ni bito mu butabera.”

Yasobanuye ko ibi bihugu ‘bito mu butabera’ nta masomo bifite yo gutanga kubera ko byagize uruhare mu mateka yatumye abantu barenga miliyoni imwe babura ubuzima. Ati: “Nta masomo bifite yo kwigisha kubera ko byagize uruhare muri aya mateka yatumye abantu bacu barenga miliyoni babura ubuzima. Ni bo babiteye. Abanyarwanda bishe bagenzi babo ariko amateka y’ibyo akomoka aho twese tuzi, akomoka iyo.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu byavugaga ko Abanyarwanda barimo kwicana aho kwemera ko Abatutsi barimo kwicwa. Gusa ngo si ukuri kuko iyo biza kuba ari ko bimeze, Inkotanyi zari kuba zihorera. Ati: “Kuri bo twese turi bamwe. Ntabwo turi bamwe ni yo mpamvu tutigeze twica indi miliyoni kuri miliyoni y’abishwe n’aba banyabyaha. Bamwe muri byo baracyarinzwe n’ibi bihugu biba bishaka gutanga amasomo ku butabera.”

Yakomeje yibaza uburyo u Rwanda rwakuye mu Itegekonshinga igihano cy’urupfu cyagombaga no gukatirwa bamwe mu bakoze jenoside, rwanengwa n’ibi bihugu kandi byo bikigifite mu mategeko. Ati: “Ibaze ku bantu bashidikanya ku butabera bwacu. Kandi dufite u Rwanda mu Itegekonshinga ryacu, mu mategeko yacu, kuba rwarakuyeho igihano cy’urupfu. Bimwe muri ibi bihugu bikomeye biracyanyonga abantu! Cyangwa bikabakubitisha umuriro w’amashanyarazi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka, kandi nta muntu cyangwa igihugu ruzemerera ko birushyiraho igitutu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame yavuze ko byari korohera Inkotanyi guhorera Abatutsi, ariko zihitamo kutabikora
    reka reka ntago byar gu,,

  2. Perezida Kagame yavuze ko byari korohera Inkotanyi guhorera Abatutsi, ariko zihitamo kutabikora
    reka reka ntago byar gu,,

  3. Perezida Kagame yavuze ko byari korohera Inkotanyi guhorera Abatutsi, ariko zihitamo kutabikora
    Ibyabaye mu Rwanda biracyari amayobera! Kwihorera bivuze byinshi yuko biterwa n’imitekerereze y’abantu baba bagizweho ingaruka n’intambara! Kubona Inkotanyi zitraagiye mubyo kwihorera, byaterwa nuko batagizweho ingaruka zikomeye n’ibyabaye. Hari aho byabaye nk’i Gakurazo aho abasenyeri bishwe bikitwa kwihorera. Ariko kandi hari n’aho abantu bavanywe mu byabo n’inkotanyi bijanditse mu bw’icanyi kurusha abandi.

  4. Perezida Kagame yavuze ko byari korohera Inkotanyi guhorera Abatutsi, ariko zihitamo kutabikora
    Ibyabaye mu Rwanda biracyari amayobera! Kwihorera bivuze byinshi yuko biterwa n’imitekerereze y’abantu baba bagizweho ingaruka n’intambara! Kubona Inkotanyi zitraagiye mubyo kwihorera, byaterwa nuko batagizweho ingaruka zikomeye n’ibyabaye. Hari aho byabaye nk’i Gakurazo aho abasenyeri bishwe bikitwa kwihorera. Ariko kandi hari n’aho abantu bavanywe mu byabo n’inkotanyi bijanditse mu bw’icanyi kurusha abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *