Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera vuba

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi ndetse n’ishoramari kongera umurego mu mirimo bakora kuko izo nzego zifatiye runini imibereho n’ubuzima by’Abanyarwanda bose, avuga ko hari ibigomba kwihutishwa.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku nshingano za minisiteri nshya y’ishoramari rya Leta, ashimangira ko mu byihutirwa igomba gukora harimo kwihutisha gahunga yo kwegurira abikorera imishinga n’ibigo bimwe na bimwe leta yashoyemo imari.

Yagize ati ” Amaherezo cyangwa se ibyihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagombye gutegereza.”

Yakomeje agira ati “Leta cyangwa Guverinoma cyangwa inzego zose za Leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi mu bintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abacuruza, abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari na ko babigeza ku gihugu.”

Ku birebana n’inzego z’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi, Perezida Kagame yibukije ko zifatiye runini ubuzima n’imibereho y’Abarwanda asaba abaziyobora kuvugurura imikorere mu rwego rwo kongera umusaruro no kubyaza amahirwe isoko rusange rya Afurika.

Abayobozi bashya muri guverinoma barahiye bashyizweho na Perezida Paul Kagame mu mpera z’icyumweru gishize tariki 30 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2022.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *