Perezida Kagame yavuze kuri ba bageni barajwe muri Stade

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku bageni barajwe muri Stade ya Kicukiro mu minsi ishize, avuga ko nta muntu n’umwe ugomba kujya hejuru y’amategeko yitwaje uwo ariwe.

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatanu, ubwo yari ayoboye inama ya Komite yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Inkuru y’abageni barajwe muri Stade ya Kicukiro ku munsi w’ubukwe bwabo bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona, iri mu zavuzwe cyane mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Mata.

Iyi nkuru yatumye abenshi mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bamagana Polisi bayishinja gukora amahano no kutagira ubumuntu, ndetse yemwe abenshi bamenyesha Perezida Kagame ubutumwa bwabo bamusaba kugira icyo yakora kuri kiriya kibazo.

Perezida Kagame akomoza kuri bariya bageni, yavuze ko mu rugendo rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ntawe rutareba.

Ati: “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”

“Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.”

Amagambo ya Perezida Kagame arashimangira ibyatangajwe na Mukagakwerere Ane-Marie wareze umugeni wagombaga gushyingirwa, wavuze ko ubwo bafatwaga batari bashyingiwe ko ahubwo bari mu muhango wo gusaba no gukwa.

Uyu yavuze ko “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

Perezida Kagame yavuze ko uretse bariya bageni, hari n’abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n’abayobozi yise ko “batwangiriza” bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n’ibindi.

Yavuze imikorere nk’iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko ntawe bikwiye ko ahora yibutswa ibyo agomba gukora, mu gihe azi neza ko inyungu ziharanirwa ari iz’abatura-Rwanda bose muri rusange.

arton149504-c8433.jpg

img_20210501_072559.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame yavuze kuri ba bageni barajwe muri Stade
    Kararise karasira niyongere ashyomoke asigaye yarigize umuvugizi mumatiku

  2. Perezida Kagame yavuze kuri ba bageni barajwe muri Stade
    Kararise karasira niyongere ashyomoke asigaye yarigize umuvugizi mumatiku

  3. Perezida Kagame yavuze kuri ba bageni barajwe muri Stade
    Ngaho Kararise Karasira niyongere amoke ko yamaganye police…. Koko Kararise nikigarasha.

  4. Perezida Kagame yavuze kuri ba bageni barajwe muri Stade
    Ngaho Kararise Karasira niyongere amoke ko yamaganye police…. Koko Kararise nikigarasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *