Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze kuri mugenzi we uyoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi utavuga rumwe na we ku bakoze ‘Rapport Mapping’.
Rapport Mapping yakozwe na Komisiyo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igaragaza ibyaha byakorewe mu burasirazuba bwa RDC hagati y’1993 n’2003, n’ababikoze.
Muri iyi raporo, ingabo z’u Rwanda zishinjwa gukorera ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri RDC, muri iyo myaka.
Perezida Kagame ubwo yari mu Bufaransa, tariki ya 17 Gicurasi 2021 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba France 24 na RFI, bamubaza kuri iyi raporo n’ibyaha ivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoreye muri RDC.
Umukuru w’Igihugu yasubije ko nta ngabo z’u Rwanda zigeze zikorera ibyaha muri RDC nk’uko iyi raporo ibivuga, yongeraho ko iyi raporo ifite ikibazo kuko yavanzwe n’inyungu za politiki, kandi yamaganwe na benshi.
Yagize ati: “Nk’uko mubizi, Mapping Report yagiweho impaka cyane kandi yamaganwa n’abantu bo muri DRC no mu bihugu by’ibituranyi. Yavanzwe n’inyungu za politiki cyane ku mpamvu zitoroshye kuzisobanura.”
Tshisekedi yizera iyi raporo
Tariki ya 19 Gicurasi, Perezida Tshisekedi na we wari mu Bufaransa, yagiranye ikiganiro n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Icyo gihe na we yabajijwe ku mpuguke za UN zakoze iyi raporo, agira ati: “Ni abantu batabogamye bayikoze.”
Yasabwe kuvuga kuri Perezida Kagame wavuze ko ingabo z’u Rwanda zitakoreye ibyaha muri RDC, akananenga abateguye iyi raporo, avuga ko atagiye gusubiza mugenzi we, ariko avuga ko byaba byiza afashije abagizweho ingaruka n’ibi byaha kubona ubutabera.
Yagize ati: “Kuri njyewe rero, byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe, kuko kugeza ubu nta muntu urahamwa, rero birakwiye ko habaho kwemera ubucamanza kuko abo avuga ko ari abere urukiko ni rwo rwabagira abere.”
Icyo Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi
Perezida Kagame akiri mu Bufaransa, yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique, imubaza ku kutavuga rumwe kwe na Perezida Tshisekedi kuri izi mpuguke zateguye Rapport Mapping.
Yasubije ko we na Perezida Tshisekedi bafite uburenganzira bwo kudahuza imyemerere, ko mugenzi we afite uburenganzira bwo kwizera izi mpuguke, ati “kandi nanjye mfite ubwo [uburenganzira] kutazigirira icyizere.”
Ku kijyanye n’ubutabera bwahabwa abagizweho ingaruka n’ibyaha iyi raporo igaragaza, Perezida Kagame yavuze ko “butazagerwaho ari uko bigizwemo uruhare n’impuguke.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma y’ikiganiro na Jeune Afrique, atazongera kuvuga kuri iyi raporo, cyane ko bamwe mu bayimubazaho, icyo baba bagambiriye ari ukuzambya ibintu. Ati: “Ni ubwa nyuma mvuganye n’umunyamakuru kuri iyi ngingo, cyane ko intego ya bamwe ari ukuzambya ibintu kurushaho.”
Rapport Mapping yasohotse mu 2010. Mu mwaka ushize yabyukijwe n’Abanyekongo barimo muganga Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, basaba ko abavugwamo bashinjwa gukorera ibyaha muri RDC, bagezwa imbere y’ubutabera.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


